Nyamasheke: Habereye impanuka ikomeye abagera kuri 27 barahababarira

Mu Karere ka Nyamaseheke, mu Murenge wa Gihombo, habereye impanuka y’imodoka yaguyemo umuntu umwe abandi 27 barimo n’umushoferi  barakomereka .

 

Iyi modoka yo mu bwoko bwa Coaster yavaga i Karongi yerekeza i Rusizi, yakoreye  impanuka mu Mudugudu wa Kibirizi, Akagari ka Jarama, Umurenge wa Gihombo, Akarere ka Nyamasheke.

 

Umuvugizi wa Polisi, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ,SP Emmauel Kayigi, yavuze ko imodoka yageze mu ikorosi ryo muri uriya Mudugudu wa Kibirizi, umushoferi wihutaga cyane ananirwa kuringaniza umuvuduko imodoka iba iribirinduye irenga umuhanda.

 

Kayigi yagize ati: “Impanuka yabaye mu ma saa saba z’amanywa kuri uyu wa 19 Kanama 2024. Ntabwo ari feri umushoferi yabuze, ahubwo impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko kwa shoferi bitewe n’aho ageze.”

 

Yakomeje ati: “Dukunda kwibutsa batwaye imodoka ko baba batwaye ubuzima bw’abantu, bagomba kugenda bitwararitse. Niba umushoferi ageze mu ikorosi agafata feri bimworoheye, akarikata neza. Ariko usanga bamwe mu bashoferi impanuka zigenda zigaragara biterwa no kwirara ngo imodoka barayimenyereye n’ikorosi bararizi bagakora impanuka nk’izo.”

 

Yibukije abashoferi kwitwararika, bagatwara imodoka mu buryo bwubahirije amategeko yo mu muhanda, ntibagendere ku muvuduko, ntibacomokore uturinganizamuvuduko (Speed Governor) ngo ni ukugira ngo bihute.

 

Yabasabye kandi kujya bagenzura ibinyabiziga byabo ko byujuje ibyangombwa byose mbere yo kubishyira mu muhanda, bakirinda gutwara bavugira kuri za telefoni, basinze cyangwa bari mu bindi birangaza, bakamenya ko umuhanda atari bo baba bawurimo bonyine baba bawusangiye n’abandi.

 

Uwitabye Imana ndetse n’abakomeretse bajyanywe ku Bitaro bya Kibogora.

Source: IMVAHO NSHYA