Ruhango: Umurambo w’umugore w’imyaka 51 wasanzwe munsi y’urugo hakekwa abagizi ba nabi

Umubyeyi w’imyaka 51 y’amavuko witwa Ntasamaje Renatha wari utuye mu mudugudu wa Kanyinya, akagari ka Rwoga, umurenge wa Kabagari, mu Karere ka Ruhango yasanzwe munsi y’urugo yapfuye bikekwa ko yishwe n’abagizi ba nabi.

 

UMUSEKE dukesha iyi nkuru uravuga ko nyakwigendera ariwe wari usigaye mu muryango wabo, kuko ababyeyi be bombi n’abavandimwe bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 ndetse n’umukobwa we akaba aba mu mujyi wa Kigali.

 

Abaturage babonye umurambo w’uyu mubyeyi batanze ubuhamya bavuga ko yishwe anizw ndetsa akaba yakubiswe ikintu mu mutwe aho umurambo we wasanzwe nko muri metero 200 uvuye mu rugo aho yari atuye.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Kabagari Benimpuhwe  Marie Gorethi   avuga ko iyo nkuru y’urupfu rwa Ntashamaje bayamenye bahamagara Inzego z’Ubugenzacyaha na Polisi, ariko icyamwishe kikaba kitaramenyekana.