Ibyishimo ni byose kwa Samantha wamamaye muri filime zabiciye bigacika nyuma yo kwibaruka umuhungu

Ingabire Pascaline wamenyekanye nka Samantha na Teta muri filime zabiciye bigacika mu Rwanda yibarutse umwana w’umuhungu.

 

Uyu mugore yacishije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga agaragara ateruye uyu mwana we, arangije ati “Turishimye kandi ni umugisha wo kwakira umuhungu w’igiciro cyinshi. Urakoze, Mana ku bwo kuzana umunezero nk’uyu mu buzima bwacu.”

 

Uyu mwana aje asanga abandi babiri b’abakobwa. Ingabire ni umwe mu bagore bagiye batanga umusanzu ukomeye muri Sinema Nyarwanda ndetse by’umwihariko atangira akina filime mu 2015 nyuma aza no kuba ‘Film-director’.

 

Ingabire Pascaline yatangiye ibyo gutunganya no kuyobora filime mu 2021 ahera kuri filime y’uruhererekane yise “Inzozi Series” yacaga kuri Youtube nyuma akaza kuyishyira ku rubuga yatangije yise ‘Mass Kom Group’. Uretse Inzozi kuri uru rubuga anyuzaho iyo yise ‘Igihango, The Pact’ , ‘Selfish’, ‘Card’, ‘30 Days’ n’izindi.

 

Muri Werurwe 2021, yasoje amasomo ya Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) aho yigaga Ibaruramari. Amashuri yisumbuye yayize muri G.S. ASPEKA Kayenzi.

 

Uyu mubyeyi ni umushabitsi cyane ko yashinze sosiyete yise “Ingabire Group’’ ikora ibijyanye no gukatisha amatike y’indege, gushaka visa, kushakira abakiliya hotel zo gucumbikamo, ubwishingizi n’ibindi.