Kigali: Umurambo w’umukobwa wasanzwe mu muhanda wakuwemo amaso

Mu Karere ka Nyarugenge,Umurenge wa Rwezamenyo,akagari ka Kabuguru II mu mududugudu w’Ubusabane haravugwa inkuru y’urupfu rw’umukobwa wishwe agakurwamo amaso.

 

Aya makuru akaba yaramenyekanye mu gitondo cyo ku wa 19 Kanama 2024 ngo nibwo umuntu wa mbere yahanyuraga ku isaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo agatungurwa no kubona umukobwa wari uryamye ku muhanda yamaze gupfa.

 

Nirera Marie Rose,Gitifu w’Umurenge wa Rwezamenyo yemeje aya makuru anavuga ko hataramenyekana inkomoko n’umwirondoro by’uyu mukobwa. Ati:” Nibyo koko amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera niyo. Kugeza ubu aho nyakwigendera yari atuye ntiharamenyekana ndetse n’imyirondoro ye ntiramenyekana”.  Gitifu yanaboneyeho no gushimira abaturage batangira amakuru ku gihe.

 

Umurambo ukaba warajyanywe Kacyiru ku bitaro bya Polisi gukorerwa isuzumwa ndetse hakaba hanatangijwe iperereza kuri uru rupfu.

Source: BWIZA