RDC: Habaye impanuka y’ubwato abasaga 100 baburirwa irengero

Ibitangazamakuru bitandukanye, bikomeje gutangaza ko abantu barenga 100 bashobora kuba baburiwe irengero Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo , nyuma y’uko ubwato bwarohamye bwari butwaye abagera kuri 300 burohamye.

 

Abayobozi bo mu gice iyi mpanuka yabereyemo, bavuga ko ubwato bwarohamye mu ma saa moya z’umugoroba zo ku Cyumweru taliki 18 Kanama 2024, ubwo bwambukaga umugezi wa Lukenie, mu Ntara ya Mai-Ndombe.

 

Ubu bwato bujya kurohoma, ngo bwabanje kugonga ibiti byari munsi y’amazi, abari baburimo bagwa mu mazi bamwe barapfa , abandi bararohama ariko hari n’abatabawe bavamo ari bazima.

 

Ibitangazamakuru byo muri ako gace , byavuze ko abantu bake gusa ari bo barokotse, ndetse n’imirambo myinshi ikaba yarabonetse, gusa abayobozi bavuga ko bigoye gusobanura umubare w’abapfuye.

 

Nkoso Kevani Lebon, guverineri wa Mai-Ndombe, yavuze ko ababajwe n’ayo makuba, asezeranya abaturage ko hagiye gukorwa iperereza kuri iki kibazo kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka.

 

Mata uyu mwaka, nibura abantu 10, barimo abenegihugu babiri b’Abashinwa, nabwo baburiwe irengero nyuma y’uko ubwato bari barimo bwarohamye mu kiyaga cya Tanganyika. Muri Kamena, nabwo byibuze abantu 86 barimo abana 21, barapfuye nyuma y’ubwato bwarohamye mu mugezi wa Kwa, uherereye mu ntara ya Mai-Ndombe