M23 yongeye gukozanyaho na FARDC n’abo bafatanyije i Lubero

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 20 Kanama, imirwano yongeye kubura hagati ya FARDC/Wazalendo n’inyeshyamba za M23 muri Teritwari ya Lubero, muri Kivu y’Amajyaruguru, mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

 

Iyi mirwano ikomeye yabereye ahitwa Katwa, muri Lubero no mu nkengero zaho ku muhanda Kirumba-Kikuvo-Kamandi bivugwa ko yabaye hagati y’inyeshyamba za M23 n’Abawazalendo bo mu mutwe wa FPP/AP nk’uko amakuru agera kuri Kivu Morning Post avuga.

 

Ku ruhande rwegereye M23, baravuga ko Ingabo za FARDC/FDLR/FDNB bagabye ibitero ku birindiro bya M23 kandi bangije byinshi ndetse bihitana abaturage.