Hatangajwe igihe amashuri azafungurira ndetse n’itangazwa ry’amanota y’ibizamini bya Leta 2023-2024

Kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kanama 2024, nibwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutegura Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri ’NESA’ cyatangaje ko umwaka w’amashuri wa 2024-2025 uteganyijwe kuzatangira tariki ya 09 Nzeri 2024.

 

Mu itangazo NESA yasohoye yakomeje ivuga ko ibijyanye n’ingengabihe y’umwaka w’amashuri, ndetse n’itangazwa ry’ amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’Icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye umwaka wa 2023/2024 bizatangazwa mu minsi mike izaza.