Umuriro watse hagati y’umunyamakuru Bayisenge Paterne na Mpanoyimana wavuze ko ajya ahurira n’umuhanzi The Ben ikuzimu

Kuri uyu wa Mbere taliki 19 Kanama 2024 nibwo uwiyita Mpanoyimana umaze kumenyererwa ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane urwa YouTube nk’umuntu ukora ibitangaza yashyize kuri shene ye ya YouTube videwo aho agaragara ari kumwe n’uwitwa Prophete Moses, aho Mpanoyimana avuga ko ajya ahurira n’umuhanzi The Ben ikuzimu ndetse ko bakorana.

 

Ni videwo abantu batandukanye bavuzeho biratinda aho bamwe bavuga ko Mpanoyimana abeshya ko icyo aba yishakira ari ukugira ngo akurure imitima ya bamwe abumvishe ko adasanzwe cyane ko adahwema kubwira abantu ko abakeneye ubutunzi yabibafashamo akabageza ikuzimu aho avuga yaturutse.

 

Nyuma y’iyi videwo umuriro waje kwaka hagati y’umunyamakuru Bayisenge Paterne ufite shene ya YouTube yitwa Umusambi TV ndetse uyu munyamakuru akaba atarahwemye kugaragaza ko Mpanoyimana ibyo akora ari ukubeshya abantu agamije kubiba utwabo ndetse akanavuga ko atari akwiye kwita Mpanoyimana.

 

Kuri shene ya YouTube, Umusambi TV hasohotse bidewo yumvikanisha amajwi ya Paterne abaza Mpanoyimana impamvu yaharabitse umuhanzi uzwi cyane ndetse ukundwa na benshi, The Ben, ariko Mpanoyimana avuga ko ibyo ntacyo bitwaye ndetse ko The Ben atari we wa mbere uvuzweho ibyo bintu.

 

Si ubwa mbere uyu witwa Mpano yimana ashyira mu majwi abahanzi b’ibyamamare avuga ko bahurira ikuzimu kuko no mu bihe byashize yagaragaye avuga ko yahuriyeyo na Bruce Melodie ngo ndetse n’umuhanzi w’Umunyamerika bakoranye indirimbo (yavugaga Shaggy wakoranye na Bruce Melondie indirimbo bise “When She’s Around”)

Mpanoyimana (iburyo) ari mu kiganiro hamwe na Prophete Moses (ibumoso) biteretse amayoga