Mu buryo buteye agahinda, Apotre Yongwe yavuze uko yanyweye urumogi rwinshi imvura ikamutwarira muri ruhurura kwa Nyiranuma

Harerimana Joseph wamamaye nka Apotre yongwe ndetse wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane urwa YouTube aho akunze kumvikana avuga ko atunzwe n’amaturo yabaze inkuru y’akababaro y’uko yahoze ari umwana w’inzererezi aba mu mihanda ya Kigali aho umunsi umwe yanyweye urumogi rwinshi akarara muri ruhurura.

 

Apotre Yongwe wari umaze iminsi ataboneka kuva yafungurwa, yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru Gerard Mbabazi kuri shene ye ya YouTube aho yongwe yavuze ubuzima bushaririye yanyuzemo akiri umwana. Yagize ati: “Kuva 95, 96, 97, 98 nakuriye aho ku isoko nywa urumogi, nywa itabi. Najyaga ndwana n’abana hariya kuri B.K ngafunga umuhanda. Niba warajyaga ubona ba mayibobo baniganye mu muhanda bateje ambutiyaje burya nabaga ndi komanda wabo”.

 

Muri iyi nkuru, Apotre Yongwe akomeza avuga ubuhanga afite bwamuheshaga gusimbuka amakamyo ubwo babaga bamujyanye mu bigo by’inzererezi nka Wawa ndetse na Gitagata. Avuga ko azi ubuhanga bwose bwo kwiba aho agira ati: “Nzi kwiba mu modoka, nzi gufungura ingufuri… Yongwe ni indwanyi”.

 

Muri ubu buzima bwose Yongwe yanyuzemo avuga ko ikintu adashobora kwibagirwa ari aho yanyweye urumogi rwinshi rugatuma imvura igwa ikarinda imutembana ubwo yari yaraye muri ruhurura kwa Nyiranuma i Nyamirambo. Ati: “Ikintu ntashobora kuzibagirwa mu buzima bwanjye bwo ku muhanda, ni uburyo nanyweye urumogi ruranyica cyane ndangije ndyama mu gikarito cya firigo muri ruhurura yo kwa Nyiranuma (iriya ruhurura imanuka ikagera mu kabande), noneho mfata igikarito cyanjye nkinjiramo, ndagifunga kugira ngo imbeho itanyica, imvura iragwa nijoro ruhurura iruzura, imvura intwara mu gikarito cya firigo ngenda nisenagura”.

 

Apotre Yongwe akunze gushyirwa mu majwi n’abamusebya bavuga ko atari umukozi w’Imana ko ahubwo icyo aba ahanze ijisho ari amaturo, gusa na we ubwe ntahakana ko amaturo ari ngombwa ndetse akanabahishurira ko umuryango we utunzwe n’ayo maturo.

 

Mu bihe byashize uyu witwa umukozi w’Imana yarafashwe agezwa imbere y’ubutabera aho mu byaha yashinJwaga harimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gusa ntibyatinze yaje gufungurwa asubira mu mirimo ye isanzwe aho kugeza ubu agishimangira ko nk’umukozi w’Imana agomba gutungwa n’amaturo.