Bugesera: Abaturage bavuga ko bayobojwe inkoni y’icyuma ntibavuga rumwe n’umuyobozi wemeza ko ari bo bamwitoreye

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Bugesera, mu murenge wa  Nyarugenge, mu kagari ka Rugando mu mudugudu wa Rugero bavuga ko babangamiwe bikomeye n’umukuru w’umudugudu utabaha serivise nk’uko bikwiriye yitwaje ko nta ruhare bagize kugira ngo ajye muri izi nshingano.

 

Aba baturage bavuga ko ubwo habaga amatora y’umukuru w’umudugudu batoye uwitwa Sinzabakirana Jean Pierre ariko baje gutungurwa n’uko babonye Tuyishime Renie wari wasimbuwe ari we wakomeje gukora inshingano nk’umukuru w’umudugudu wa Rugero.

 

Nk’uko aba baturage baganiriye n’umunyamakuru wa Radio na TV1 dikesha iyi nkuru, umwe yagize ati: “Hari igihe cyabayeho, habaho kujya gutora abayobozi b’imidugudu, twitorera umuyobozi nk’abaturage dutoye umuyobozi w’umudugudu baramwanga”.

 

Undi ati: “Twararize turihanagura twanze kumutora yitora n’ijwi rye rimwe, iringiri rimwe rudori, niba mbeshya abaturage banyomoze. Aranga aratuyobora ati [Nzabayobora n’umwuzukuru abayobore]”.

 

Aba baturage bakomeza bashyira mu majwi uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa icyo gihe bakavuga ko ari we waje akababwira ko uwo batoye (Sinzabakirana Jean Pierre) atagomba kuyobora ko ahubwo bagomba kumva ko bazayoborwa na Tuyishime Renie.

 

Kuba mudugudu yaragiyeho mu buryo busa no kwimikwa kandi abaturage atari we bashakaga ngo byagiye bituma habaho igisa no kugongana mu mitangirwe ya serivise hagati ya Mudugudu n’aba baturage ngo kuko utamwaka serivise utagize icyo umuha ahubwo ko akwibutsa ko utigeze umutora.

 

Undi muturage ati: “Atubwira yuko tutamutoye ati[Nzabayobora mubyumve mwabyanga mwabyemera nzabayobora, n’umwana wanjye azabayobora, nimpfa n’umuzimu wanjye azabayobora]”.

 

Aba baturage kandi bo muri uyu mudugudu nibo baherutse kumvikana bavuga ko abagore batishoboye cyane cyane abapfakazi badafite abagabo ntibabashe no kubona amafaranga 1500Frws y’umutekano barara irondo uko baba bameze kose, abaturage bakavuga ko ari iteka ryaciwe na Mudugudu.

 

Ubwo uyu mukuru w’umudugudu yabazwaga n’abanyamakuru, Angel Mutabaruka na KNC ba TV1 mu kiganiro “Rirarashe” we yashimangiye ko abo baturage bavuga ibyo byose aribo ubwabo bamwitoreye.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarugenge, Kazungu   Innocent agaragaza impungenge ku makuru baturage batanga ariko akavuga ko kuba hari ibyo banenga kuri serivise mbi bahabwa na Mudugudu biraza gusuzumwa.