Umuhanzi ukunzwe na benshi muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse no mu Rwanda yagizwe umujyanama wa Perezida Museveni

Umuhanzi Edrisah Kenzo Musuuza, wamamaye nka Eddy Kenzo yagizwe Umujyanama Mukuru wa Perezida Kaguta Museveni mu bijyanye n’Ubuhanzi.

 

Iby’uko Eddy Kenzo yahawe uyu mwanya byatangajwe n’umugore we usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ishinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro muri Uganda, Phiona Nyamutoro.

 

Mu butumwa uyu mugore yacishije ku rukuta rwe rwa X aho yamushimiye ati “Nishimiye umwanya wahawe ukwiriye. Nterwa ishema nawe buri gihe.” Asozanya akamenyetso k’umutima. Arangije ati “Wakoze cyane Nyakubahwa Perezida Kaguta Museveni.”

 

Eddy Kenzo yahawe uyu mwanya mu gihe yari asanzwe ayoboye ihuriro ry’abakora umuziki muri Uganda rizwi nka Uganda National Musicians Federation (UNMF) ndetse yongeye gutorerwa uyu mwanya umwaka ushize. Uyu muhanzi kandi n’inshuti y’akadasohoka ya Perezida Museveni.

 

Ni mu gihe kandi Eddy Kenzo amaze igihe atangiye gukundana na Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ishinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro muri Uganda, Phiona Nyamutoro.

 

Uyu muhanzi muri Kamena uyu mwaka yanerekanywe mu muryango wa Phiona Nyamutoro bityo biyemeza gutangira urugendo rushya rw’ubuzima nk’umugabo n’umugore bose bahawe umugisha n’ababyeyi ba Nyamutoro.