Kigali: Habayeho iturika rya gaze inzu n’ibyari biyirimo birashya birakongoka

Inkongi y’umuriro yatewe n’iturika rya Gaz, yibasiye inzu iherereye mu Mudugudu wa Nyarukurazo Akagari ka Kamatama mu Murenge wa Jabana Akarere ka Gasabo, umuntu umwe akomereka bikomeye, n’ibyarimo birashya.

 

Iyo nzu isanzwe iri mu gipangu kimwe n’izindi nzu zikodeshwa, yafashwe n’inkongi mu masaha ya mugitondo cyo kuwa gatatu tariki 21 Kanama 2024. Ababonye iyi nkongi, bavuga ko ibyumba byayo byose n’uruganiriro, umuriro mwinshi cyane wabyibasiye, n’umwotsi ucucumuka mu mpande zose, babonye bibarushije imbaraga, bihutira gutabaza inzego z’ubuyobozi n’izishinzwe umutekano harimo na Polisi, yayizimije hakoreshejwe Kizimyamoto.

 

Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali akawubera n’Umukozi Mukuru ushinzwe Itumanaho n’Uburezi rusange, Ntirenganya Emma Claudine agira ati: “Ni inzu yabagamo abasore babiri bayikodesha, ikaba iri ahantu mu gipangu kirimo n’izindi nzu. Kugeza ubu ntituramenya neza uburyo iyo gaz yaturitsemo, ariko mu makuru y’ibanze twamenyeshejwe n’abagiye kuyizimya, ni uko koko ari impanuka yatewe n’iturika rya gaz”.

 

“Umuntu umwe mu bayibagamo ikimara kumukomeretsa babanje kumujyanya ku Kigo nderabuzima cya Nyacyonga kihegereye, bamugejejeyo abaganga babona ko arembye, bahita bamwohereza ku bitaro byisumbuyeho bya CHUK ubu niho arimo kwitabwaho”.

 

Emma Claudine mu butumwa yahaye abaturage, bugaruka ku kubibutsa ko gaz atari igikoresho giteye ubwoba mu gihe abantu baba bagikoresheje bitaye ku kuyitwararika.

 

Yabibukije ko ari ingenzi kujya babanza kugenzura neza ko itabateza akaga. Ati: “Impanuka ya gas ishobora kwirindwa mu gihe abantu bikwirinda kuyikoresha iteretse ahantu hafunganye hatagera umwuka.

 

Ni byiza ko mbere yo kuyitekeraho cyangwa gucana ibindi bintu byaka biri ahegereye icupa rya gaz, bajya babanza kugenzura neza niba itahitishije umwuka wayo, bakajya barebe neza niba mu bikoresho byayo nta cyangiritse, mu kwirinda ko byateza inkongi, igakurura ibibazo nk’ibi”.

 

Ba nyiri ibikoresho byafashwe n’iyo nkongi y’umuriro ngo baba baramuyemo bicyeya. Usibye uwakomeretse, undi babana, ngo ubwo impanuka y’iyi nkongi yabaga, bivugwa ko atari ahari.

 

Ishami rya Polisi y’Igihugu rishinzwe kuzimya inkongi, mu nama ryakunze kugira abantu ku kwitwararika igihe batetse, na mbere yo guteka kuri Gaz, harimo ko bajya babanza kugenzura niba ifunze neza cyangwa idafite ikindi kibazo, kugira ngo birinde ibyago byo kuba yabaturikana.

 

Ni ngombwa kandi kujya batekera ahantu hadafunganye cyane, no gufungura amadirishya y’aho batekeye, kugira haboneke umwuka uhagije.

 

Mu bindi harimo nko gutunga za kizimyamoto bashobora kwifashisha mu butabazi bw’ibanze bakwikorera mu gihe baba bagitegereje ko abashinzwe kuzimya inkongi y’umuriro babageraho.

Inkuru ya KigaliToday