Aline Gahongayire yateguje EP y’indirimbo zo mu Gifaransa mbere yo gusohora Album eshatu

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze Extended Play (EP) ye ya mbere yise “Sa Grâce” iriho indirimbo esheshatu ziri mu rurimi rw’Igifaransa mu rwego rwo kwagura urugendo rwe rw’umuziki.

 

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kanama 2024, nibwo uyu muhanzikazi yagaragaje ko yarangije ikorwa ry’indirimbo zigize iyi EP ye yakoze mu bihe bitandukanye. Kandi yifashishijeho aba Producer batandukanye barangajwe imbere na Julesce Popiyeeh.

 

Bigaragara ko muri izi ndirimbo hazumvikanamo amajwi y’abarimo Gaby Kamanzi, Elsie, Bolingo ndetse na Gad.

 

Gahongayire yabwiye InyaRwanda, ko iyi EP ye idasanzwe mu rugendo rwe rw’ubuzima, kuko Imana iri kumukoresha ibikomeye. Ati “Yego ni EP idasanzwe krui njye. Kuko nta na kimwe Imana inkorera mbona mu buryo busasanzwe.”

 

Avuga ko gukora izi ndirimbo mu rurimi rw’Igifaransa, biri mu rwego rwo kwagura urugendo rw’umuziki we. Ati “Icya kabiri ni ukwagura imbibi z’umuziki wacu, twamamaza ubutumwa bwiza, indimi zose zature ko Yesu ari umwami.”

 

Uyu muhanzikazi wamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘Ndanyuzwe’, yavuze ko buri ndirimbo yose yayanditse kubera ibihe by’amashimwe ari kunyuramo muri iki gihe.

 

Ati “Ndi mu bihe by’amashimwe. Zose nazandikiye mu ndiba y’umutima ushima. Nzandikana ikaramu y’urukundo.”

 

Yasobanuye ko buri ndirimbo iri kuri iyi EP ayitezeho kuzafasha buri umwe, nk’uko nawe imufasha bitewe n’ibihe agenda anyuramo.

 

Gahongayire yavuze ko agiye gushyira hanze iyi EP mu gihe aherutse gusoza imirimo y’ikorwa rya Album ze eshatu. Ati “Icyatumye nkora iyi EP ni uko nkora imiziki myinshi icyarimwe. Nashatse kuyisohora muri ubu ngubu ariko narangije Album iri mu rurimi rw’Ikinyarwanda.”

 

“Narangije Album iri mu rurimi rw’Igiswahili, narangiraje Album iri mu rurimi rw’Igiswahili. Ariko naravuze nti reka nsohore iyi EP iri mu rurumi rw’Igifaransa muri iki gihe, mu gihe ntegereje ko imirimo ya nyuma kuri ziriya Album ikorwa.”

Source: INYARWANDA