Rubavu: Batatu bafatiwe mu bucuruzi bwa magendu y’imyenda n’inkweto bya caguwa

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), yafatiye mu Karere ka Rubavu, abantu batatu bacyekwaho kwinjiza mu buryo bwa magendu, amabalo 7 y’imyenda n’imiguru 20 y’inkweto bya caguwa.

 

Abafashwe ni abagore babiri n’umusore umwe, bafatiwe mu murenge wa Rugerero, akagari ka Muhira mu mudugudu wa Gitebe I, ahagana saa tanu n’igice z’amanywa yo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Kanama.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko gufatwa kwabo kwaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Abaturage bahaye amakuru abapolisi ko hari abantu barindwi babonye bikoreye imyenda n’inkweto, bifashishije inzira zitemewe bikekwa ko bayinjije mu buryo bwa magendu.

 

Bahise bajya kubategera muri iyo nzira bari babarangiye, hafatirwa bariya batatu nyuma y’uko bagenzi babo bane bari kumwe, bataye ibyo bari bikoreye bagacika, bakaba bakirimo gushakishwa.”

 

Yakomeje ati: “Bari binjije amabalo 7 y’imyenda ya caguwa n’imiguru 20 y’inkweto zari zipakiye mu mufuka, batatu muri bo bafashwe biyemerera ko bari babikuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kandi ko bari basanzwe babikora n’ubwo ari ubwa mbere bafashwe.”

 

SP Karekezi yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye ibi bicuruzwa bya magendu bifatwa, ashishikariza n’abandi gukomeza ubufatanye na Polisi ndetse n’izindi nzego, batangira amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha bikumirwe bitaraba.

 

Yasabye abishora mu bucuruzi bwa magendu kubireka bagakora ibyemewe, mu rwego rwo kwirinda ingaruka bahura nazo iyo babufatiwemo, haba kuri bo ndetse no ku miryango yabo.

 

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda, ingingo yaryo ya 199 ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

 

Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

 

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

Inkuru ya INYARWANDA