Nyabihu: Babangamiwe n’abagizi ba nabi bitwaza intwaro gakondo bakabagirira nabi bamwe bakahaburira ubuzima

Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Shyira baratabaza bakavuga ko babangamiwe bikomeye n’abagizi ba nabi baza muri ako gace bitwaje intwaro gakondo bakabakubita ndetse bakanabatema.

 

Nk’uko iyi nkuru tuyikesha TV1, aba baturage bavuga ko uru rugomo bakorerwa n’abo bagizi ba nabi ruviramo bamwe kuhaburira ubuzima ku buryo mu mezi abiri hamaze kwicwa abaturage babiri muri ubwo buryo.