Mu gahinda kenshi, Umugore w’ikizungerezi yavuze uko mugenzi we w’umuherwekazi yamwemereye icyo ashaka cyose kugira ngo amuhe intanga z’umugabo we

Umugore witwa Juliennw ukunze gutanga ubuhamya bw’ubuzima bwe cyane cyane kuri YouTube yavuze uko umugore w’umukire w’Umunyamerika yakunze umugabo we (Julienne) kugeza ubwo aza kumutakambira akamubwira ko azamukorera icyo ashaka cyose ariko Julienne akemerera uyu muherwekazi intanga z’umugabo we.

 

Mu kiganiro Julienne yagiranye n’umunyamakuru Gerard Mbabazi, uyu mugore yagize amarangamutima menshi hafi no kurira avuga uko uwo Munyamerikakazi yamusanze arwaye maze akamubwira ko ajya kumuvuza aho ashaka hose ariko akamwemerera akazakundana n’umugabo we.

 

Julienne akomeza avuga ko ubwo yariho ashakisha ubushobozi ngo azajye  kwivuza mu Buhindi, uwo Munyamerikakazi yamugezeho akamubwira ko nta kibazo azakoresha ubushobozi bwe akamuvuriza aho ariho hose ku isi ariko undi akazamwemerera umugabo we ngo ndetse ko nta kindi amushakaho uretse intanga ze gusa.