Nyabihu: Abarenga 20 batawe muri yombi bazira kwiba abaturage ibyabo bakanabakomeretsa

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abantu barenga 20 abakekwaho ubujura no gukomeretsa abaturage mu mirenge ibiri y’Akarere ka Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba.

 

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Polisi yatangaje iti “Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze bafashe abacyekwaho ubujura bwo kwambura no gukomeretsa abaturage mu masaha y’ijoro ndetse no gutobora amazu bo mu mirenge ya Shyira na Jenda mu Karere ka Nyabihu”.

 

Polisi muri ubu butumwa yakomeje ishimira abaturage batanze amakuru inabashishikariza kwirinda kwishora mu bikorwa nk’ibyo bihungabanya umutekano kuko ababigiramo uruhare batazihanganirwa.

 

Hari hashize iminsi mu murenge ya Jenda na Shyira muri Nyabihu havugwa itsinda ry’insoresore ziyise ‘ibihazi’ aho zatangiraga abaturage zikabambura buri kimwe babasanganye harimo nka telefoni n’ibindi ibyo ari byo byose bafite.

 

Abaturage bo muri uwo murenge basabaga inzego bireba gukemura icyo kibazo kuko mu msaha ashyira aya nijoro byari bisigaye bigoye kuba bagira aho berekeza kuko hari n’abo bari batangiye gukomeretsa ndetse no gufata abagore ku ngufu.

 

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Twizeyimana Hamdun yahamije ko mu minsi ishize mu Isantere ya Jenda hagiye hagaragara insoresore zasinze zigateza umutekano muke zinarwana ariko kuri ubu Polisi ikaba imaze guta muri yombi izirenga 20 kandi kubafata bikaba bigikomeje.

 

SP Twizeyimana yavuze ko muri abo bamaze gutabwa muri yombi harimo n’uherutse gukomeretsa umuturage bimuviramo kwitaba Imana mu Murenge wa Shyira.

 

Ati “Ni ikibazo twamenye cyabaye ku itariki 15 Kanama 2024 ahagana saa saba z’ijoro, ubwo umujura witwa Ndatimana Daniel w’imyaka 24, yatawe muri yombi yagiye kwiba mu rugo rw’umuturage mu Mudugudu wa Kazirankara mu Kagari ka Kanyamitana”.

 

“Yafashwe amaze gukomeretsa nyiri inzu n’umuhungu we aho inzego z’umutekano zihutiye kugera aho byabereye ndetse banahakura nyiri iyo nzu n’umuhungu we bari bakomeretse bajyanwa kwa muganga nyuma y’iminsi mike uwo muhungu we aza kwitaba Imana”.

 

Yongeyeho ko Ndatimana yafatiwe aho yakoreye icyaha ubu akaba yarashyikirijwe pariki.

Source: IGIHE