Umuhanzi Kenny Sol yaciye amarenga yo kuguma muri 1:55AM ya Coach Gael wamusingije

Rusanganwa Norbert [Kenny Sol] uri mu bahanzi bamaze iminsi bavugwaho ko batishimiye kuba muri 1:55AM, mu ndirimbo nshya yashyize hanze yakoranye na DJ Neptunez hongeye kumvikanamo ibirango bya 1:55AM.

 

Mu minsi yashize havuzwe ko Kenny Sol atari kubona umwanya wo gukora ibihangano bye nk’uko abyifuza. Bamwe bavuze ko yifuza kudakomeza gukorera muri 1:55AM.

 

Nubwo ariko aya makuru yakomeje kuvugwa gutya, uyu muhanzi yagiye yumvikana avuga ko atariyo. Mu byavugwaga harimo ko uyu muhanzi yaba yarabonye abandi bantu bamufasha.

 

Byanavuzwe ko atarimo kubona uko akora ibikorwa by’umuziki mu buryo abyifuzamo, mbega ko nta gishya yungukiye mu mikoranire mishya n’iyi nzu.

 

Nyamara nubwo bimeze gutyo umuntu yavuga ko indirimbo ‘No One’ yamaze gushyira hanze yerekanye ishusho itandukanye.

 

Mbere yuko iyi ndirimbo ijya hanze, imbuga nkoranyambaga za 1:55AM zabanje gutigita. Bidatinze, hasohotse amashusho yamamaza iyi ndirimbo, arimo Judy, Tessy na Reagan Rugaju.

 

Aya mashusho nayo yanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga z’iyi nzu itunganya umuziki ikareberera inyungu z’aba bahanzi.

 

Umukire wa 1:55AM na we yongeye gushimangira ko akiri kumwe na Kenny Sol, uwo nta wundi ni Coach Gael.

 

Yifashishije amashusho mato y’iyi ndirimbo, yamusingije agaragaza ko uyu muhanzi w’impano ikomeye agiye gukora amateka mu muziki nyarwanda akawugeza i Mahanga.

INYARWANDA.COM