Rusizi: Umukozi w’urwego rwa Dasso yasanzwe hafi y’ikiraro yapfuye

Mu murenge wa Nyakabuye mu karere ka Rusizi  mu ntara y’iburengerazuba umurambo w’umukozi w’urwego rwa DASSO wasanzwe hafi y’ikiraro bikekwa ko nyakwigendera yishwe.

 

Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko mu masaha ya mugitondo (saa 08h20 a.m) aribwo abaturage bamenyesheje ubuyobozi ko babonye umurambo.

 

Kamali Kimonyo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye avuga ku wa Gatatu ngo Ahishakiye Jean Claude wakoreraga urwego rwa DASSO yiriwe mu kazi ko kugenzura isuku, nimugoroba ajya gufata agacupa, bigeze nijoro saa 21h00 arataha.

 

Aho anyura ngo ni mu nzira iri ku ishyamba ahantu hadatuwe, aho umuntu agenda Km 2 nta rugo arageraho.

 

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo hafi y’ikiraro cya Rubyiro, mu mudugudu wa Nkanga mu kagari ka Kiziho habonetse umurambo w’uyu Ahishakiye Jean Claude bikekwa ko yishwe.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye, Kamali Kimonyo, ati: “Birakekwa ko yishwe kuko ntabwo yaguye, gusa ibyo bivugwa biracyari mu iperereza.”

 

Umuyobozi asaba abaturage kwirinda ibyabateza impanuka, no kwirinda kugenda ijoro nta mpamvu. Ahishakiye Jean Claude w’imyaka 31 asize umugore n’umwana umwe.