Kigali: Habereye impanuka ikomeye ya moto n’imodoka abantu babiri bahita bahasiga ubuzima

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Kanama 2024, Nibwo ku muhanda Sonatube-Kinamba, uherereye mu kagari ka Rugenge mu Murenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge, yapfiriyemo abantu babiri.

 

Bamwe mu baturage barimo ababonye iyi mpanuka iba, batangarije BTN dukesha iyi nkuru ko yatewe nuko umushoferi wari utwaye ikamyo ya rukururana yarari ku muvuduko mwinshi noneho ageze kuri moto n’ibindi binyabiziga, abura uko afata feri bituma agonga moto yari iriho umumotari n’umugenzi yari atwaye bahita bapfa.

 

Umumotari wari wegeranye na ba nyakwigendera mu cyerekezo kimwe cy’umuhanda yabwiye BTN TV ati” Iyi kamyo yaje iri ku muvuduko ukabije noneho ibura uko ifata feri bituma igonga moto abari bayiriho bahita bapfa”.

 

Undi muturage wayibonye iba imbona nkubone ati ” Nari nikoreye ubwatsi bw’inka noneho ntungurwa n’iriya kamyo iza yirukanka cyane kandi iri hagati y’ibindi binyabiziga”.

 

Aba baturage ntibahwemye kuvuga ko uyu mushoferi ashobora kuba yari atwaye kandi yasinze, bityo bagasaba Polisi kujya igenzura cyane abatwara ibinyabiziga mbere yo kwinjira mu muhanda niba batanyoye inzoga.

 

Iyi kamyo ifite ibirango bya pulaki RL 348 O, yari yagonze moto nayo iyinjira mu mapine.

 

Abaturage bahahamutse biteye ubwoba bitewe nuko abapfuye bari bameze dore ko imiborogo yari myinshi yaba abari aho ndetse n’abahanyuraga.

 

Ubwo umunyamakuru yatunganyaga iyi nkuru yagerageje kuvugisha polisi y’igihugu , ishami rishinzwe umutekano ntibyamukundira.

 

Inzego z’umutekano zirimo polisi ndetse n’izikorera mu Murenge wa Muhima byu mwihariko mu Kagari ka Rugenge zari zahasesekaye ndetse zatangiye gutanga ubufasha.