Ikipe ya Rayon Sports yongeye gutenguha abakunzi bayo

Ikipe ya Rayon Sports yatengushye abakunzi bayo mu mukino w’umunsi wa kabiri wa Shampiyona inganya n’Amagaju 2-2, nyuma yo kunganya na Marines 0-0 mu mukino w’umunsi wa mbere wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2024-2025.

 

Imikino y’umunsi wa kabiri wa Shampiyona y’u Rwanda yatangiye uyu wa Gatanu, tariki 23 Kanama 2024 aho ku isaha ya saa sita n’igice ikipe ya Gasogi United yatsinze Marines FC 1-0.

 

Hakurikiyeho umukino wari utegerejwe nabenshi aho ikipe ya Rayon Sports yakiriye ikipe y’Amagaju kuri Kigali Pele Stadium.

 

Rayon Sports yasabwaga kubona amanota atatu cyane ko ku munsi wambere wa Shampiyona ,umukino wabahuje na Marines fc batakajemo amanota abiri.

 

Rayon Sports wabonaga irimo ishyira igitutu ku Magaju, binyuze ku bakinnyi nka Omborenga Fitina ,Rukundo Abdoul Rahman ndetse na Kapiteni Muhire Kevin.

 

Kurundi ruhande Amagaju nayo yagiye agerageza amahirwe atandukanye binyuze kuri Useni Kiza Seraphim.

 

Rayon yafunguye amazamu ku munota wa 45,ni igitego cyatsinzwe na myugariro Nsabimana Aimable,ku mupira wavuye muri koruneri itewe na Muhire Kevin.

 

Kumunota wa 72 w’igice cya kabiri Rayon Sports yishyuwe igitego n’Amagaju gitsinzwe na Richard Mapoli Kevin wagiyemo asimbura Malanga.

 

Rayon Sports yatangiye kwataka ishaka igitego cya kabiri maze ku munota wa 86 Adama Bagayogo ayibonera igitego.

 

Abakinnyi ba Rayon Sports bibwiraga ko birangiye cyane ko iminota yagendaga irangira ,ariko ku munota wa 90 ikipe y’Amagaju yabonye igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Masudi Narcisse,ikipe ya Rayon Sports yongera kubura amanota atatu imbumbe.

 

Ku munsi wa Gatatu wa Shampiyona ikipe ya Rayon Sports izakira APR FC tariki 14 Nzeri 2024 kuri Stade Amahoro.