Miss Uwase Vanessa hamwe n’umusore bakundana bakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza babatizwa mu mazi menshi

Miss Uwase Raissa Vanessa n’umusore bivugwa ko bakundana, bakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza babatizwa mu mazi menshi nk’uko uyu mukobwa yabitangarije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

 

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga Miss Vanessa yasangije abamukurikira amashusho yabatijwe arangije ashimira uyu musore bamaze iminsi mu rukundo kuba yaramwinjije muri uru rugendo rushya.

 

Miss Vanessa yagize ati “Icyemezo gisumba ibindi, ubuzima bwanjye muri Kirisitu. Dylan Ngenzi warakoze cyane kunyinjiza muri uru rugendo rushya.”

 

Amakuru ahari avuga ko Miss Uwase Vanessa yabatirijwe muri Zion Temple aho uyu mukobwa n’umusore bamaze igihe basengera.

 

Miss Vanessa uvugwa mu rukundo rushya arwinjiyemo nyuma y’igihe atandukanye n’uwo baherukanaga bakaza gutandukana mu 2023, uyu nawe bakaba barakundanye nyuma yo gutandukana Kabalu Putin wari waramwambitse impeta baza gushyira akadomo ku nkuru z’urukundo rwabo mu 2021.

 

Uyu na we bari batangiye gukundana nyuma y’uko Miss Vanessa yari amaze igihe atandukanye na Olivis wamenyekanye mu Itsinda Active.

 

Nyuma y’uru rugendo rwose Miss Uwase Vanessa yahisemo kwakira Kirisitu nk’umwami n’umukiza abatizwa mu mazi menshi.