CAN 2025: Amavubi yatangiye umwiherero yitegura Libya na Nigeria

Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru y’Abagabo “Amavubi”, yatangiye Umwiherero yitegura imikino ibiri yo mu itsinda D mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika CAN 2025 u Rwanda ruzasuramo na Libya mbere yo kwakira Nigeria muri Nzeri uyu mwaka.

 

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 26 Kanama 2024, ni bwo abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu Amavubi biganjemo abakina imbere mu gihugu batangiye umwiherero bitegura iyi mikino ibiri.

 

Urutonde rw’Abakinnyi 36 bahamagawe

Abanyezamu: Ntwari Fiacre (Kaizer Chiefs), Maxime Wenssens, Hakimana Adolphe (AS Kigali), Muhawenayo Gad (Gorilla FC) na Niyongira Patience (Police FC FC).

 

Ba Myugariro: Omborenga Fitina (Rayon Sports), Byiringiro Gilbert (APR FC), Bugingo Hakim (Rayon Sports), Niyomugabo Claude (APR FC), Imanishimwe Emmanuel Mangwende (AEL Limassol), Mutsinzi Ange Jimmy (FK Zira), Manzi Thierry (Al Ahli Tripoli), Niyigena Clement (APR FC), Nsabimana Aimable (Rayon Sports), Nshimiyimana Yunusu (APR FC), Hirwa Jean de Dieu (Bugesera FC) na Kwitonda Ally (Police FC).

 

Abakina Hagati: Bizimana Djihad (Kryvbas), Ruboneka Bosco (APR FC), Iradukunda Simeon (Police FC), Mugisha Bonheur Casemiro (AS Marsa), Nkundimana Fiabio (Marines), Rubanguka Steve (Al Nojoom), Niyonzima Olivier Seif (Rayon Sports), Niyibizi Ramadhan (APR FC), Dushimimana Olivier (APR FC), Mugisha Gilbert (APR FC), Iraguha Hadji (Rayon Sports) na Muhire Kevin (Rayon Sports).

 

Ba Rutahizamu: Hakim Hamis (Gasogi United), Samuel Gueulette (Raal La Louvière), Mbonyumwami Taiba (Marines), Nshuti Innocent (One Knoxville SC), Gitego Arthur (AFC Leopards), Kwizera Jojea (Rhode Island) na Mugisha Didier (Police FC).

 

U Rwanda ruzatangira iyi mikino rwakirwa na Libya tariki 4 Nzeri mbere yo kwakira Nigeria tariki 10 Nzeri 2024 kuri Stade Amahoro.