Israel Mbonyi yasoreje i Mbarara ibitaramo yari afite muri Uganda

Israel Mbonyi umwe mu baramyi bahagaze neza mu Karere yashyize akadomo ku bitaramo bibiri yari afite mu gihugu cya Uganda byitabiriwe n’ibihumbi by’abantu.

 

Nyuma y’uko Israel Mbonyi avuye muri Kenya aho yataramiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyabaye mu ntangiriro za Kanama 2024, hari hagezweho Uganda aho yakoreye ibitaramo bibiri.

 

Uyu muhanzi yataramiye i Kampala ku wa 23 Kanama 2024 ahitwa Lugogo. Mu ijoro ryo ku wa 25 Kanama 2024 yataramiye i Mbarara. Ibi bitaramo byose byitabiriwe n’ibihumbi by’abantu.

 

Mu butumwa bw’ishimwe bwa Israel Mbonyi, yashimiye Imana. Ati: ”Mbega ijoro na none ry’agatangaza. Byari ibitangaza iby’iri vugabutumwa. Warakoze Mana ku bwab’abantu bawe b’akataraboneka. Amashimwe yose abe ayawe Data.”

 

Israel Mbonyi akomeje kwigarurira imitima ya benshi kuva yatangira kujya akora ibihangano biri mu giswahili. Kuri iyi nshuro afite indirimbo imaze umwaka umwe yitwa ‘Nina Sri’ imaze kurebwa inshuro zigera kuri Miliyoni 60 kuri YouTube.

Inkuru ya INYARWANDA