MINEDUC yatangiye gahunda yo gushyiraho abayobozi bungirije mu mashuri abanza

Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, yatangaje ko iyi Minisiteri irimbanyije igikorwa cyo gushyiraho abayobozi bungirije ku bigo by’amashuri abanza mu gihe habura iminsi mike ngo umwaka w’amashuri wa 2024/2025 utangire.

 

Kuri ubu abayobozi 466 ni bo bamaze kugezwa mu bigo binyuranye hirya no hino mu Gihugu. Mu busanzwe amashuri abanza adafite icyiciro cy’amashuri yisumbuye yagiraga abayobozi bakuru gusa batagira ababungirije. Minisitiri Twagirayezu yatangaje ko iyi gahunda yo kugena abazajya babunganira mu mirimo izatuma ibyo bakora birushaho kugenda neza.

 

Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Kanama 2024, ubwo Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC yatangazaga amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ibisoza icyiciro rusange, mu mwaka w’amashuri wa 2023/2024.

 

Aya manota yatangarijwe ku Cyicaro cy’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB giherereye i Remera.

 

Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, yagize ati “Aha ndumva ari ikintu kiza kuko ni ubwa mbere bitangiye kuba mu buryo bungana gutya.”

 

Ku rundi ruhande, mu rwego rwo gukomeza kwitegura neza umwaka utaha w’amashuri, Minisiteri y’Uburezi ikomeje gahunda yo gutanga akazi ku barimu bashya.

 

Kugeza ubu abarimu 754 bashya bamaze gushyirwa mu mashuri y’incuke mu gihe mu mashuri abanza hamaze gushyirwa mu myanya abarimu bashya 1,506 muri bo harimo abarimu basanzwe 1,026 n’abayobozi b’amashuri 14.

 

Mu mashuri yisumbuye abarimu 1,449 bashya ni bo bamaze gushyirwa mu myanya, muri bo harimo abarimu 1,125 mu gihe abandi 87 ari abakora mu buyobozi bw’ishuri n’abandi bayobozi bungirije bashinzwe amasomo n’abandi bashinzwe imyitwarire bagera kuri 237.

 

Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, yagize ati “Iki ni igikorwa kigikomeje kunozwa kugira ngo abarimu bashyirwe mu myanya hanyuma bazatangire kwigisha mu gihe umwaka w’amashuri uzaba utangiye.”

 

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri NESA, giherutse gutangaza ko umwaka w’amashuri wa 2024/2025 uzatangira ku wa 9 Nzeri 2024.

 

Ni igihembwe cya mbere kizaba kirimo n’abasoje amashuri abanza binjiye bwa mbere mu mashuri yisumbuye, hamwe n’abasoje icyiciro rusange bazaba bimukiye mu mwaka wa kane w’ayisumbuye.

 

Itangazo NESA yashyize ahagaragara rivuga ko “Abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira gusubira ku mashuri gutangira igihembwe cya mbere guhera tariki 6-9 Nzeri 2024.”

Inkuru ya IGIHE.COM