Umugabo yasanganywe uduhanga tw’abantu 24 bikekwa ko atamba abantu

Polisi ya Uganda yatangaje ko yataye muri yombi umugabo witwa Ddamulira Godfrey, kubera kumufatana uduhanga tw’abantu 24 bikekwa ko adukoresha mu migenzo yo gutamba abantu, ibintu agomba guhanirwa n’amategeko nk’uko polisi yabitangaje.

 

Si uduhanga gusa tw’abantu yafatanwe ahubwo ahantu akorera imigenzo gakondo mu nkengero z’umurwa mukuru wa Kampala hasanzwe n’ibisigazwa by’inyamaswa n’impu. Ni mu gihe polisi ikomeje gushakisha ibindi bice by’abantu byaba biri mu nzu ya Godfrey akoreramo imigenzo gakondo.

 

Umuvugizi wa Polisi, Patrick Onyango, yavuze ko Godfrey agomba gushyikirizwa urukiko mu gihe ahamwe n’icyaha cyo gutamba abantu agahanishwa igifungo cya burundu hashingiwe ku mategeko agenga kwirinda no gukumira ibikorwa byo gutamba abantu.

 

Ati “Amategeko agenga kwirinda no gukumira ibikorwa byo gutamba abantu avuga ko umuntu wese ufatanywe ibice by’umubiri w’umuntu cyangwa se ibikoresho bifite aho bihuriye no gutamba abantu agomba gushyikirizwa urukiko yahamwa n’icyaha agahanishwa igifungo cya burundu.”

 

Uyu mugabo we yemeza ko ari umuvuzi gakondo adatamba abantu ariko ishyirahamwe ry’abavuzi gakondo ryahakanye ko rimuzi rivuga ko ntaho rihuriye n’uyu mugabo.

 

Ibi si ubwa mbere bibaye muri Uganda kuko muri Nyakanga polisi yabonye uduhanga 17 tw’abantu ahakorerwa imigenzo gakondo mu karere ka Mpigi, ahagana ku birometero 41 uvuye i Kampala. Ibyo byose ni ibifitanye isano no gutamba abantu mu bikorwa by’imigenzo gakondo.

 

Abantu bamwe mu bihugu byinshi bya Afurika bemera ko imigenzo gakondo ikoresha ibice by’imibiri y’abantu ibazanira amahirwe, nko kugira ubukire cyangwa gutera umwaku abanzi babo.