Umunyamakuru Yago yatangaje ko yahunze Igihugu avuga impamvu yabimuteye

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, Umuhanzi akaba n’umunyamakuru, Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago Pondati yatangaje ko ahunze Igihugu kubera abantu bagerageje kumwica mu bihe byatambutse.

 

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Yago yateruye ati: “Rwanda nkunda nkuhunze ntakwanga ahubwo mpunze agatsiko k’abashatse kunyica mu myaka 4 ishize, nkataka arko ntawanyumvise numwe. Umutima wanjye urababaye cyane arko numpamagara nzitaba, kuko Data yaragukoreye, Mama arakubyarira. Uganda ndabasabye munyakire.”