Ishimwe Christian wari watangiye gukina muri Maroc yagarutse muri Police FC yo mu Rwanda

Myugariro w’ibumoso w’ikipe y’igihugu Amavubi, Ishimwe Christian, yamaze kugaruka mu ikipe ya Police FC nyuma y’uko ibyo kujya muri Zemamra Renaissance yo mu cyiciro cya mbere muri Maroc bidakunze.

 

Uyu musore wahamagawe mu ikipe y’Igihugu izakina na Libya na Nigeria mu gushaka itike ya CAN 2025, yari yavuye mu Rwanda mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kanama aho byari byatangwe ko yerekeje muri Maroc ngo asinyire ikipe ya RCA Zemamra amasezerano y’umwaka umwe.

 

Amakuru agera kuri IGIHE dekesha iyi nkuru avuga ko iyi kipe yaje kumuhinduka nyuma birangira idashoboye kwishyura ibyo bari bemeranyije.

 

Ibi byatumye afata icyemezo cyo kugaruka mu Rwanda mu ikipe ya Police FC yari yamuguze imukuye muri APR FC, bihurirana n’uko yari ahamagawe mu Amavubi ngo asimbure Imanishimwe Emmanuel Mangwende utarashoboye kuboneka kubera ikibazo cy’ibyangombwa.

 

Umunyamabanga w’ikipe ya Police FC, CIP Umutoni Claudette yavuze ko koko iyi kipe itigeze ihabwa ibyo yari yemerewe na RCA Zemamra ndetse ko n’umukinnyi atishyuwe ari yo mpamvu bamutegereje.

 

Uretse Police FC na APR FC, Ishimwe Christian yanakiniye andi makipe arimo FC Marines na As Kigali yamenyekaniyemo cyane.