Inyubako 9880 zo gusengeramo nizo zimaze gufungwa mu Rwanda

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yatangaje ko ubugenzuzi bwakozwe ku nzu zisengerwamo ni ukuvuga insengero, imisigiti na kiliziya bwasize hafunzwe inzu zo gusengeramo 9880.

 

Yabigarutseho mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru kuri iki cyumweru tariki ya 1 Nzeri 2024.

 

Minisitiri Musabyimana yagaragaje ko ubugenzuzi bwakozwe biturutse ku bwiyongere bukabije bw’amadini n’imiryango ishingiye ku myemerere byatumye ahantu hasengerwa usanga ahenshi hatujuje ibisabwa.

 

Yagaragaje ko mu bugenzuzi bwakozwe byagaragaye ko mu Rwanda hari amadini, amatorero n’imiryango ishingiye ku myemerere 563 irimo amadini 345 atandukanye.

 

Yashimangiye ko ubwiyongere bwayo ntacyo bwari butwaye ariko ko amenshi yari yarimakaje inyigisho ziyobya ndetse andi agakorera ahantu hatujuje ibisabwa.

 

Ati “Hari inyigisho zivuyeyo ziteye ibibazo, ubuhanuzi butera ubwoba abaturage, kubashishikariza kwigomeka kuri gahunda za Leta, kubiba amacakubiri. Hari ikindi twagiye tubona kubera kwiyongera cyane kw’amadini byatumye hafungurwa ahantu ho gusengerwamo hatujuje ibisabwa byatuma aho hantu hakira abantu.”

 

Muri ubwo bugenzuzi, byagaragaye ko hari ahandi hantu hasengerwaga hatari mu nsengero hagera ku 110 hahise hafungwa cyane ko hashobora gushyira ubuzima bw’ahahagana mu kaga.

 

Ubwo bugenzuzi kandi bwakozwe bwatumye insengero zisengerwamo zitari zujuje ibisabwa zifungwa aho kuri ubu 29.89% z’insengero zose zasuzumwe ari zo gusa ziri gukora.

 

Ati “Twagenzuye insengero cyangwa inzu zisengerwamo 14093 mu gihugu hose, ayo mazu nayo 9880 twasanze atujuje ibyangombwa bisabwa kugira ngo asengerwemo, ni ukuvuga 70.1%. Twumvikanye ko baba bahagaze bagashaka ibisabwa, hanyuma bazamara kubyuzuza hakarebwa niba abantu bashobora kuyasengeramo.”

 

Yemeje ko muri izo nzu zasengerwagamo harimo izo byagaragaye ko byaba byiza zisenywe zirenga 300, n’izindi byagaragaye ko ziri ahatagomba gusengerwa.

 

Ati “Nk’Urugero usanga hari ahantu hari icyumba cyo gukoreramo ubukwe, akabari cyangwa ahabera ibindi bikorwa runaka by’imyidagaduro ariko ugasanga ku cyumweru hari umuvugabutumwa uhakodesha agahamagara abakirisitu bakaza kuhasengera, basoza agafunga ubwo ubutaka akazajya ahandi.”

 

Yavuze ko hari n’ubwo usanga amadini nk’atatu cyangwa ane atandukanye ashobora kuba akorera mu nyubako imwe, bakajya ibihe byo gusenga ndetse hari n’andi agomba kuvanwaho kuko byagaragaye neza ko ari mu manegeka.

 

Minisitiri Musabyimana kandi yavuze ko uretse inzu zisengerwamo zafunzwe ariko hari imiryango n’amadini yambuwe uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda agera kuri 47.

 

Ibyo byashingiye ku kuba bamwe batari bafite ibyangombwa bibemerera gukora mu Rwanda, abari babufite ariko bigisha inyigisho zihabanye n’indangagaciro z’umuco nyarwanda n’ibindi bijyanye no kubiba amacakubiri.

 

Inkuru ya IGIHE.COM