Zari Hassan yemeye guca bugufi ajya gusaba imbabazi umugabo umugabo we bamaze iminsi bashyamiranye

Nyuma yaho umushabitsikazi Zari Hassan yari amaze iminsi abanye nabi n’umugabo we Shakib Lutaaya, ubu yahagurutse muri Afrika y’Epfo yerekeza muri Uganda agiye kumusaba imbabazi.

 

Mu minsi ishije ni bwo uyu mugore wabiciye mu myidagaduro, yatangaje ko adashobora kubaha umugabo we Shakib kuko ntacyo yiunjiza mu rugo rwabo, ubu birasa nk’aho yisubiyeho. Zari uri kubarizwa muri Uganda wanitabiriye igitaramo cya Jose Chameleon yahishuye ko mu byamugaruye harimo no gusaba imbabazi umugabo we.
Mu kiganiro Zari Hassan yagiranye n’itangazamakuru ryo mu gihugu cya Uganda, yavuze ko ubu yaje i Kampala azanywe no gusaba imbabazi umugabo we Shakib ngo bongere biyunge kuko nyuma yaje gutekereza asanga ibyo yakoze bidakwiye.

Zari yavuze ko ibyo yakoze byose yabikoreshwaga n’umujinya yari afite muri kiriya gihe kandi yiyiziho ko kugira umujinya mwinshi ari zo ntege nke ze, ari yo mpamvu yaje gusanga yarakoje yemere icyaha aza no gusaba imbabazi.

 

Yavuze ko kandi yakoze amakosa akomeye yo kunyumaza amarangamutima ye ku mbuga nkoranyambaga agashyira ibintu byose ku karubanda, bigatuma abantu bose bamenya ibye n’umugabo we kandi ari ibintu bidakwiye.

 

Ati “Imana yaturemeye gukora amakosa, dukora amakosa ariko nyuma usubiza amaso inyuma ugasanga wararengereye. Ndi umugore ufite w’umuherwe, ndi umugore wihagije (wigenga) ariko mu by’ukuri nkora amakosa. Mfite aho ngira intege nke.”

 

Zari yavuze ko agiye kumara igihe muri Uganda agerageza kongera gusubiza ibintu ku murongo, mu gihe benshi bavugaga ko ibyabo birangiye burundu.

 

Mu minsi yashize nibwo aba bombi rwari rugeretse aho Shakib yari yababajwe nuko Diamond yavogereye urugo rwe aho Zari atuye muri Afrika y’Epfo, nyamara atigeze abimenyeshwa.

Inkuru ya INYARWANDA.COM