Nyanza: Umusore ukiri muto yatawe muri yombi nyuma yo gushyamirana na mugenzi we bapfa indaya akamukomeretsa

Umusore wo mu karere ka Nyanza yatawe muri yombi akekwaho gukubita no gukomeretsa mugenzi we bapfa umukobwa wigurisha (indaya).

 

Ibi byabaye mu gicuku cyo ku wa Gatanu tariki ya 30 Kanam2024,bibera mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Mukingo mu kagari ka Gatagara mu mudugudu wa Kinyogoto.

 

UMUSEKE dukesha iyi nkuru uvuga ko umusore witwa Olivier w’imyaka 23 yafashwe akekwaho gukubita akanakomeretsa mu mutwe uwitwa Pierre w’imyaka 21 bikekwa ko bapfuye indaya itaramenyekana imyirondoro.

 

Uwakomeretse yahise ajyanwa ku bitaro i Nyanza kwitabwaho n’abaganga .

 

Amakuru avuga ko mu gukomereka kuriya musore byatewe ni uko bombi bashakaga kuryamana n’iriya ndaya niko kurwana.

 

Ntacyo ubuyobozi buragira icyo buvuga kuri uru rugomo.

 

Ukekwaho gukora ruriya rugomo yajyanywe kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana.