Abagabo bane bafatwa nk’ibifi binini muri sinema nyarwanda, Kayitankole, Niyitegeka, Nsabimana na Benimana, bahuriye muri filime y’uruhererekane yitwa “Shuwa Dilu” iri mu zikunzwe cyane muri iyi minsi.
Abakunzi b’iyi filime y’urwenya bagiye kuryoherwa kurushaho kuko igiye kugaragaramo undi mukinnyi w’icyamamare muri sinema nyarwanda ari we Kayitankore Ndjoli uzwi nka Kanyombya uzagaragara muri Season ya kane y’iyi filime.
Iyi filime yatangiye kwerekanwa tariki 17/06/2024 kuri Zacu Tv igaragara kuri Canal+ shene ya 3, na 38. Itambuka buri munsi kuwa Mbere kugera kuwa Gatanu saa Moya z’ijoro, igasubiraho na saa Tatu n’igice z’ijoro. Abakunzi ba sinema barasabwa kugura ifatabuguzi rya Canal+ kugira ngo bakomeze kureba ibice byose by’iyi filime nta na kimwe kibacitse!