Kanyombya agiye kugaragara muri filime “Shuwa Dilu” y’ibyamamare muri sinema Nyarwanda

Abagabo bane bafatwa nk’ibifi binini muri sinema nyarwanda, Kayitankole, Niyitegeka, Nsabimana na Benimana, bahuriye muri filime y’uruhererekane yitwa “Shuwa Dilu” iri mu zikunzwe cyane muri iyi minsi.

 

Shuwa Dilu ni imwe muri filime zakozwe na Zacu Entertainment ikora filime zitandukanye zirimo izikunzwe cyane zinyura kuri Televiziyo y’u Rwanda “RTV” nka City Maid, Indoto, Seburikoko, Ejo si Kera ndetse no kuri Zacu Tv nka Ishusho ya Papa na The Bishop’s Family.
Ni filime igaragaramo abakinnyi bakomeye mu ruhando rwa sinema nyarwanda cyane cyane muri filime z’urwenya (Comedy) ari bo Gratien Niyitegeka ukina yitwa Superi, Ramadhan Benimana ukina ari Waxi, ndetse na Eric Nsabimana ukina yitwa Londoni.

 

Abakunzi b’iyi filime y’urwenya bagiye kuryoherwa kurushaho kuko igiye kugaragaramo undi mukinnyi w’icyamamare muri sinema nyarwanda ari we Kayitankore Ndjoli uzwi nka Kanyombya uzagaragara muri Season ya kane y’iyi filime.

 

Iyi filime yatangiye kwerekanwa tariki 17/06/2024 kuri Zacu Tv igaragara kuri Canal+ shene ya 3, na 38. Itambuka buri munsi kuwa Mbere kugera kuwa Gatanu saa Moya z’ijoro, igasubiraho na saa Tatu n’igice z’ijoro. Abakunzi ba sinema barasabwa kugura ifatabuguzi rya Canal+ kugira ngo bakomeze kureba ibice byose by’iyi filime nta na kimwe kibacitse!