Kayonza: Umuturage aratabaza nyuma yo kumara imyaka itandatu akuwe mu isambu ye akaba agisiragira

Itegekaharinde Solina utuye mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Rwinkwavu, arasaba kurenganurwa nyuma yo kumara imyaka itandatu yambuwe isambu ye ingana na hegitari ariko ntahabwe ingurane cyangwa amafaranga ubu akaba agisiragira mu buyobozi.

 

Itegekaharinde yabwiye BTN ko kuva mu 2018 adafite aho ahinga ngo akure amaramuko kandi ari umubyeyi w’abana babiri akaba agorwa no kubitaho nyuma yo kwamburwa isambu ye na sosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya Wolfram Mining.

 

Avuga ko yasiragiye mu buyobozi bw’umurenge atuyemo ariko bikaba nta cyo byakemuye.

 

Ati “Wolfram Mining yabonye amabuye mu murima wanjye imbwira ko ntakomeza kuhahinga bahakorera na nanjye mbabwira ko ntawuviramo aho banyohereza kujya kubibaza mu buyobozi. Nagiye ku kagari banyohereza ku murenge, ngezeyo mbibwira gitifu mu gihe agitangira kubikirikirana baba baramwimuye”.

 

“Haje undi na we njya kumusobanurira ikibazo ambwira kujya kubaza kuri Wolfram Mining na bo bamwira ko aho hantu hagenewe gucukurwa amabuye nta kintu bamfasha. Bambwiye ko ahubwo bazajya bampa 1/10 by’ibyahavuye kandi bakantiza n’umurima mba mpinga mu gihe bakihakorera. Nyuma nagiye kubwira gitifu ibyo bambwiye anyizeza kumfasha kwemeza ibyo iyo sosiyete yari yansezeranyije mu magambo ariko nsubiyeyo yifashe nk’aho icyo kibazo atakizi”.

 

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza buvuga ko iki kibazo bwakimenye ndetse bunagiha umurongo ariko amakuru y’uko ibyo muturage yemerewe bitakurikijwe yo atigeze ayabumenyesha.

 

Buti “Uyu muturage koko yagejeje ikibazo cye ku Murenge wa Rwinkwavu mu 2018. Umurenge umufasha gusubizwa ubutaka bwe. Nyuma yaho Wolfram Mining yongeye gucukuru muri ubu butaka binyuranyije n’amategeko batanamuhaye ingurane, ntiyongeye kumenyesha ikibazo inzego bireba”.

 

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bwongeyeho ko bwavuganye na sosiyete yitwa Bugambira Mines yasimbuye iya Wolfram Mining bameranya ko icyo kibazo kigiye gucyemurwa vuba hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko.

 

Mu butumwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yanyujije ku rubuga rwa X yatangaje ko nayo iri gukurikirana iki kibazo kugira ngo gikemuke kandi mu gihe gito.

Itegekaharinde Solina avuga ko kuva mu 2018 adafite aho ahinga kubera ko yambuwe isambu

Inkuru ya IGIHE