Umuhanzikazi Jennifer Lopez ari mu gihirahiro nyuma yo kwaka gatanya

Umuhanzikazi w’icyamamare, Jennifer Lopez, yaheze mu gihirahiro nyuma yo kwaka gatanya Ben Affleck bari bamaranye imyaka 2 gusa barushinze.

 

Hashize ibyumweru bibiri n’igice umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime Jennifer Lopez, yatse gatanya Ben Affleck bari bamaranye imyaka 2 barushinze. Icyakora nubwo aribwo yaracyaka iyi gatanya, bombi bari bamaze amezi 6 baratandukanye ndetse batakibana mu nzu.

Kuri ubu amakuru avuga ko kuva uyu muhanzikazi w’imyaka 55 yafata iki cyemezo cya gatanya, yasigaye ari mu gihirahiro cy’icyo yakora ku mubano we n’abana ba Ben Affleck dore ko kuva barushinga, abana be 2 yabyaranye n’umugore wa mbere bari basigaye babana nawe ndetse bamaze no kugirana umubano mwiza n’uyu muhanzikazi.

 

TMZ yatangaje ko igihirahiro afite gishingiye ‘kubana b’impande zombi’ aho atazi niba azakomeza kugirana umubano nabo mu gihe yatandukanye na Se wabo, cyangwa niba yahagarika uyu mubano dore ko bamaze kuva mu rugo rwe.

 

Aya makuru akomeza avuga ko ikindi gihirahiro Lopez afite ari uko yareka abana be babiri bagakomezanya umubano na Ben Affleck, byumwihariko umuhungu we witwa Max (yabyaranye n’undi mugabo) uherutse kwizihiza isabukuru y’imyaka 16 agakorerwa umunsi mukuru na Ben Affleck.

 

TMZ ivuga ko uyu muhungu wa Lopez afitanye umubano mwiza na Ben Affleck kandi ko bakunze no kujyana kureba imikino ya Basket. Ibi nibyo byashobeye uyu muhanzikazi ngo niba yareka umuhungu agakomeza kwisanga kuri Ben cyangwa yamumucaho burundu.

 

Ni mu gihe umuvandimwe we mukuru witwa Lynn Lopez aherutse kubwira Daily Mail ko kimwe mu byababaje uyu muhanzikazi ari uko abana be naba Ben bari bamaze kumenyerana kubana nk’abavandimwe none bikaba bigiye gutuma nabo bashwana bitewe na gatanya y’ababyeyi babo.

Inkuru ya INYARWANDA