Rusizi: Umukecuru yasanzwe mu nzu yishwe atewe icyuma hakekwa musaza we

Kantarama Marceline w’imyaka 65 wibanaga mu Mudugudu wa Bahemba, Akagari ka Kangazi, Umurenge wa Nkanka, Akarere ka Rusizi yasanzwe mu nzu yapfuye, afite igikomere mu mutwe igice cy’inyuma, musaza we atabwa muri yombi mu rwego rw’iperereza.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kangazi, Nyirandorimana Laurence, yavuze ko inkuru yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki 3 Nzeri 2024 ubwo murumuna we yirirwaga amushaka bukarinda bwira ataramubona.

 

Ati: “Yagezeyo mu gitondo agiye kumureba kuko asanzwe arwara Diyabete n’umuvuduko w’amaraso, agira ngo byaba byamuteye kutabyuka no gufunga telefoni, agezeyo, asanga inzu yose irarangaye.”

 

Yakomeje ati: “Yinjiye asanga aryamye mu cyumba kijya mu cyo yararagamo, agaramye, icyumba cyabaye amaraso gusa, yambaye ubusa wese. Yahise atabaza nanjye arampamagara tuje tubona icyuma iruhande rwa nyakwigendera, turebye neza dusanga yatewe icyuma mu mutwe igice cy’inyuma, barangije bamuryamisha agaramye, ntibanagira akantu bamworosa.”

 

Avuga ko bahise batabaza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Rusizi, bahageze bahamagaza ab’i Karongi ari na yo yakomeje iperereza ku rupfu rw’uyu mukecuru.
Anavuga ko telefoni ye bayibuze, bivuze ko abamwishe bayitwaye, n’imfunguzo z’inzu zirabura.

 

Musaza wa nyakwigendera yaketswe anahita atabwa muri yombi, impamvu ikaba ko bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo.
Ayo makimbirane ashingiye ku kuba uwo musaza we yarasigaye nk’umukuru w’umuryango ababyeyi babo bamaze gupfa, imitungo yabo arayigabiza yima bashiki be .

 

Ikibazo ngo cyabaye agatereranzamba mu nkiko kuko kimaze imyaka 21 kiburanishwa cyaraburiwe umuti.

 

Bikekwa ko yaba yahisemo kwivugana uyu mukecuru ngo acecekeshe na mushiki we muto bafatanyaga kumugeza mu nkiko.
Bose batuye mu Kagari kamwe, Imidugudu itandukanye.

Gitifu Nyirandorimana Laurence yasabye buri wese kuba ijisho rya mugenzi we, bakirinda amakimbirane n’icyateza umutekano muke cyose kirimo n’icyatera urupfu, “kuko nta wamena amaraso y’undi ngo yumve ko bizarangira bityo.”

Uyu muyobozi avuga ko nyakwigendera atigeze ashaka umugabo, icyakora yabyaye umwana apfa mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.