Bugesera FC yatsinze Kiyovu Sports mu mukino wa gicuti

Bugesera FC yatsinze Kiyovu Sports igitego 1-0 mu mukino wa gicuti wabaye ku wa Gatatu, tariki 4 Nzeri 2024 kuri Kigali Pelé Stadium.

 

Mu gihe shampiyona yabaye ihagaze kubera amakipe y’igihugu ari mu mikino itandukanye, amakipe yo mu Rwanda akomeje gushaka uko yabonera abakinnyi bayo imikino itandukanye.

 

Uyu mukino wagaragayemo amasura mashya ku mpande zombi, aho Kiyovu Sports yari ifite Nsanzimfura Keddy, , Mbirizi Eric, Mugisha Désiré na Sharif Bayo utari wagaragaye mu mikino ya Shampiyona.

 

Bugesera FC yo yiganjemo amasura mashya menshi nk’umunyezamu, Arakaza MacArthur, myugariro Hirwa Jean de Dieu, rutahizamu Bizimana Yannick n’abandi.

 

Ikipe yo mu Burasirazuba yatangiye umukino neza ihanahana kurusha Kiyovu Sports. Nubwo bimeze bityo ariko uburyo bw’ibitego ntabwo bwari bwinshi ibyatumaga umukino utaryoha.

 

Ku munota wa 27, Jibril Nsimbe Badru yatsinze igitego cya mbere cya Bugesera ku mupira wahinduwe imbere y’izamu agakurikira neza akawuboneza mu nshundura.

 

Igice cya mbere cyarangiye, Bugesera FC iyoboye umukino n’igitego 1-0.

 

Amakipe yombi yatangiranye igice cya kabiri impinduka, Urucaca rwinjiza Nsanzimfura Keddy, Nizigiyimana Karim Mackenzie na Mugisha Désiré.

 

Rwatangiye kugira imbaraga ari nako rusatira cyane ariko imipira myinshi Mugisha yahabwaga yayitangwaga n’umunyezamu wa Bugesera.

 

Muri iki gice, Bugesera FC yari yasubiye inyuma yugarira cyane ariko ntacyo abakinnyi ba Kiyovu bayitwaraga kubera ko uburyo bwo gushotera kure bazanye butabahiriye cyane ko imipira myinshi yajyaga hejuru y’izamu.

 

Ku munota wa 75, Bayo yacomekewe umupira mwiza azamuka wenyine ariko ateye ishoti umupira ukubita igiti cy’izamu ujya hanze.

 

Kiyovu Sports yakomeje gusitara cyane ariko kuboneza mu izamu bikaba ikibazo gikomeye cyane. Umukino warangiye Bugesera FC yatsinze Kiyovu Sports igitego 1-0.

 

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Haringingo Francis yatangaje ko uyu mukino wateguye mu rwego rwo guha umwanya abakinnyi batawubonye muri shampiyona kandi akaba akiri na bashya.

 

Iyi kipe izongera gukina undi mukino wa gicuti na Gorilla FC ku wa Gatandatu, tariki 7 Nzeri 2023.

Inkuru ya IGIHE