Umuryango wakoze impanuka uvuye kuzana uruhinja wibarutse batanu bahasiga ubuzima

Umuryango wo mu gihugu cy’u Buhinde wakoze impanuka ubwo wari uvuye kuzana uruhinja wibarutse ku bitaro, 5 bahasiga ubuzima.

 

Ni impanuka yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 8 Nzeri 2024 ibera mu muhanda wo mu gace ka Rameswaram muri iki gihugu cy’u Buhinde.

 

Ubwo uyu muryango wari uvuye ku bitaro kuzana umwana w’iminsi 12 waherukaga kwibaruka uri mu modoka yihariye yagonganye n’indi ya Leta maze zombi zirangirika cyane bituma 5 bahasiga ubuzima.

 

Abitabye Imana ni Se w’uyu mwana mushya wari ukuwe ku bitaro witwaga Rajesh, abana be b’abakobwa 2,Dharshana Rani w’imyaka 8 na Pranaveeka w’imyaka 5.

 

Abandi bahasize ubuzima kandi ni sekuru w’uyu mwana witwaga Senthil Manoharan w’imyaka 70 ndetse na Angaleswari w’imyaka 60.

 

Abarokotse ni uru ruhinja ndetse na nyina gusa nabo bakomeretse cyane ariko bahise bajyanwa kwa muganganga kugira ngo bitabweho.

 

Iperereza ry’ibanze ryakozwe n’abapolisi bo mu muhanda, ryerekanye ko umushoferi w’iyi modoka ya leta yari yayihagaritse mu muhanda kugira ngo afashe umugenzi wari ufite ikibazo maze ya modoka yari itwaye uyu muryango iragenda irayigonga.