Musanze: Polisi irashakisha umugabo ukekwaho gutorokana miliyoni 9 FRW z’abaturage

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco yabwiye Kigali Today ko inzego z’Umutekano zikomeje gushakisha umugabo witwa Ntawugayurwe Desire wo mu kagari ka Gakingo, Umurenge wa Shingiro akarere ka Musanze.

 

Icyaha akurikiranweho ngo ni icyo kuba akekwaho gutorokana amafaranga miliyoni 9FRW abaturage bari barizigamiye mu kimina, ati «Ntabwo arafatwa, aracyashakishwa».

 

Ni amafaranga bavuga ko yatorokanye ku wa Gatandatu tariki 07 Nzeri 2024, ubwo yajyanaga na bamwe mu bagize komite y’ikimina muri SACCO y’Umurenge wa Shingiro, ngo bakimara kuyabikura abaca mu rihumye bayoberwa aho anyuze, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gakingo, Mukeshimana Claudine, yabitangarije Kigali Today dukesha iyi nkuru.

 

Ati «Ntabwo yagiye kuyabikuza ari umwe, nk’uko bigaragara mu bitabo yajyanye na komite, ubwo rero ngo ubwo bamaraga kuyabikuza, ngo yabaciye mu rihumye baramubura, ni nayo mpamvu mu bagize iyo komite hari umugabo wamaze gufungwa».

 

Bamwe mu baturage batwawe amafaranga, baravuga ko bagiye guhura n’ibibazo bikomeye by’ubukene, kuko ngo ayo mafaranga bari barizigamiye ariyo bari batezeho imibereho.

 

Umwe muri bo ati «Turahombye cyane, n’ubwo hari igice kimwe twari twarafashe tukishyuraho mituweri, hari ayo twari twarasize twari twarageneye cyane cyane ubuhinzi n’amashuri y’abana, nk’ubu nkanjye nari nayageneye kugura ibishyimbo byo guhinga, hari n’abari barayabikiye amashuri y’abana, murumva ko ibyacu birangiye».

 

Gitifu Mukeshimana aravuga ko batunguwe no kumva ko uwo mugabo yahemukiye abaturage, nk’umuntu wafatwaga nk’intangarugero muri ako kagari.

 

Ati «Yari umugabo wo kwizerwa kuko yari amaze n’imyaka ibiri avuye mu gisirikare, yari inyangamugayo, ni umugabo wifite ufite inzu hano mu isantere akagira n’amasambu menshi, yari inyangamugayo, gusa mu minsi ishize kubera aya mafaranga batanze mu baturage yo kwifasha, yagiranye amakimbirane n’umugore we, ubwo rero niba aricyo cyabimuteye natwe byatuyobeye».

 

Yagize ubutumwa agenera abaturage ati «Ni bihangane bakomeze bakore biteze imbere, ubu haje na progaramu yo kujya bandikisha ibimina ku mirenge kugira ngo tujye tubona uko tubikurikirana, kandi batange imisanzu yabo nta mpungenge bityo iterambere ryabo ribe ryarushaho gutera imbere, bakomeze kwihangana ntibacike integer uwo mugabo akomeje gushakishwa».

 

Yakomeje agira ati «Ubuyobozi bw’akarere bubari hafi, na Meya yavuze ko aza kubasura mu rwego rwo kubaganiriza kuri iki kibazo no kugishakira umuti».