Umuhanzi Professor Jay yamaganye ibihuha bimaze iminsi bikwirakwira ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko yitabye Imana

Umuhanzi wo muri Tanzania, Joseph Haule wamamaye cyane mu Karere nka Professor Jay, yamaganye ibihuha bitandukanye by’abantu bakwirakwije amakuru y’uko yitabye Imana.

 

Uyu muraperi w’icyamamare ndetse wigeze no kubaho Umudepite mu Nteko Ishinga Amatgeko ya Tanzaniya, yamaganye aya makuru y’ibinyoma y’urupfu rwe yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yatunguwe bikomeye n’ibikomeje kumuvugwaho.

 

Mu kiganiro yagiranye Wasafi Media, Professor Jay yavuze ko yakiriye ubutumwa bwinshi bw’abantu bamuhamagaraga kuri telefone ye bwite bamubaza niba koko amakuru avugwa ko yapfuye ari ukuri koko.

 

Ati: “Natunguwe cyane […] Nahamagawe n’abantu batandukanye, yaba abo mu gihugu ndetse no hanze y’Igihugu. Benshi baratangaye, bibaza ko napfuye. Ukuri ni ko meze neza. Nta nubwo numva nkonje mu mubiri. Mfite ubuzima bwiza kandi nkomeje gutegura imishinga yanjye.”