Urukiko rwategetse ko Musonera Germain afungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko Rwibanze rwa Kiyumba rwategetse ko Musonera Germain wari ugiye kuba Umudepite ariko akaza gukurwa ku rutonde agiye kurahira afungwa iminsi mirongo itatu y’agateganyo.

 

Musonera Germain yatawe muri yombi akurikiranweho ibyaha bya Jenoside n’ubufatanyacyaha muri icyo cyaha bikekwa ko yakoreye mu yahoze ari Komini ya Nyabikenke.

 

Ubushinjacyaha bwari bwavuze ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Musonera yari atunze imbunda, bwagaragaje kandi ko yagize uruhare mu rupfu rw’umwe mu bo bikekwa ko yaguye mu kabari ka Musonera.

 

Bwari bwashimangiye ko kumufunga ari uburyo bwiza bwatuma atabangamira iperereza rigikomeje kuri dosiye ye ndetse bikaba byatuma adatoroka ubutabera.

 

Musonera we yari yasabye ko yakurikiranwa adafunzwe, akagaragaza ko adashobora gutoroka ubutabera nubwo yaburanye ahakana ibyaha byose yari akurikiranweho.

 

Icyemezo cy’urukiko cyasomwe kuri uyu wa 10 Nzeri 2024.

 

Urukiko Rwibanze rwa Kiyumba rwemeza ko hari impamvu zikomeye zituma Musonera Germain akekwaho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata yo mu 1994 ndetse b’ubufatanyacyaha.

 

Rwemeje ko Musonera afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu Igororero rya Muhanga.

Inkuru ya IGIHE