Rusizi: Umusore na nyina batawe muri yombi ku cyaha cyo gusambanya umwana

Rusizi: Iberabose Hakim w’imyaka 19 na Nyiana bafungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Gashonga mu Karere ka Rusizi, umusore akurikiranyweho gusambanya umukobwa w’imyaka 15 y’amavuko.

 

Ni abo mu mudugudu wa Mugonero, Akagari ka Kabuye, Umurenge wa Nyakarenzo, Uwasambanyijwe ni umwangavu wiga mu mwaka wa mbere w’ayisumbuye akomeje kwiga.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakarenzo, Ntawizera Jean Pierre yemereye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko byabayeho ko umuhungu na Nyina bakekwaho gusambanya n’ubufatanyacyaha.