Mu mukino utari wiyoroheje Amavubi yitwaye neza imbere ya Nigeria

Amavubi y’u Rwanda yitwaye neza imbere ya Nigeria, ubwo amakipe yombi yanganyaga ubusa ku busa mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Amahoro. Ni umukino wabonetsemo amahirwe menshi ku mpande zombi, ariko abakinnyi b’Amavubi bakomeza kwihagararaho mu rugamba rwo gushaka intsinzi.

 

Umukino watangiranye ishyaka ku mpande zombi, ariko Amavubi niyo yatangiye asatira cyane. Ku munota wa 6, Mugisha Bonheur yabonye uburyo bwiza nyuma ya koruneri yari itewe na Muhire Kevin, ariko umutwe we ujya hejuru y’izamu gato. Nigeria nayo yakomeje gushyira igitutu ku Rwanda, ariko abakinnyi b’inyuma b’Amavubi, bayobowe na Ntwari Fiacre, bakomeza kwihagararaho neza.

 

Igice cya mbere cyaranzwe no guhusha amahirwe ku mpande zombi, ariko cyane cyane Nigeria yanyuzwaga na Ademola Lookman, gusa Ntwari Fiacre yagaragaje ubuhanga mu gukuramo amashoti akomeye.

 

Mu gice cya kabiri, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageze kuri Stade Amahoro gushyigikira Amavubi. Iki gice cyakomeje mu mukino w’ingufu, aho amakipe yombi yagerageje gukora impinduka zitandukanye, ariko nta kipe yabashije kureba mu izamu.

 

Mu minota ya nyuma y’umukino, Amavubi yakoze impinduka nyinshi, aho abakinnyi nka Ruboneka Jean Bosco na Gitego Arthur binjiye mu kibuga. Nigeria nayo yakoze impinduka, ikuramo Ademola Lookman ininjizamo Taiwo Awoniyi, ariko ntibyabashije guhindura umukino.

 

Umukino warangiye amakipe yombi anganya 0-0, ariko Amavubi yakomeje kugaragaza ko afite ubushobozi bwo guhangana n’amakipe akomeye nk’igihugu cya Nigeria.