Rusizi: Umusaza w’imyaka 65 yasanzwe mu nzu amanitse bikekwa ko yiyahuye kubera agahinda

Sembeba Anicet w’imyaka 63 wabaga mu nzu ya wenyine mu Mudugudu wa Gasarabuye, Akagari ka Kiziguro, Umurenge wa Nkungu, Akarere ka Rusizi, yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye hakekwako yiyahuye kubera agahinda gakabije.

 

Uyu musaza abaye umuntu wa 5 upfuye yiyahuye muri uyu Murenge mu mezi atarenga 10 ashize.

 

Umwe mu baturanyi be yavuze ko uyu mugabo yari yararahiye ko atazigera ashaka umugore ndetse ngo ntibazo impamvu yafashe iki cyemezo, ndetse ngo hari n’umukobwa wigeze kumwishyingiraho ariko asubirayo amutwitiye inda y’amezi abiri ntiyagaruka.

Source: IMVAHO NSHYA