Umugabo wo mu karere ka Ngoma yagiye kuroba birangira ariwe n’ingona

Umugabo wo mu Karere ka Ngoma, yariwe n’ingona ubwo yarimo aroba amafi mu kiyaga cya Sake.

 

Amakuru avuga ko uyu mugabo w’imyaka 34 yari yagiye kuroba mu kiyaga cya Sake giherereye mu Karere ka Ngoma gikora ku Murenge wa Jarama.

 

Ibi byabaye mu mpera z’icyumweru ariko umurambo w’uyu mugabo wabonetse kuri uyu wa Mbere mu Mudugudu wa Kavumu mu Kagari ka Karenge mu Murenge wa Jarama nyuma y’iminsi ashakishwa.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jarama, Mugirwanake Charles, yatangaje ko uyu mugabo yishwe n’ingona ubwo yajyaga kuroba ari kumwe na mugenzi we.

 

Ati “ Ni abaturage babiri harimo ufite imyaka 34 n’undi w’imyaka 29 bagiye kuroba amafi mu mpera z’icyumweru gishize mu gihe bari kurwana no gutegura imitego yabo, umwe ingona iramufata iramujyana umurambo we rero twawubonye ejo ku wa Mbere dusanga yaramwishe. Hakurikiyeho kumushyingura dufatanyije n’umuryango we.”

 

Uyu muyobozi yasabye abaturiye ikiyaga cya Sake kwitwararika mu gihe bagiye kukigendamo n’ubwato bakamenya ko kibamo imvubu n’ingona.

 

Gitifu Mugirwanake, yasabye ababyeyi kandi kwirinda koherezayo abana kujya kuvoma muri iki kiyaga .

 

Src: UMUSEKE