Rwatubyaye Abdul yongeye kubona ikipe azakinira muri Macedonie

Rwatubyaye Abdul uheruka gutandukana na FC Shkupi, yerekeje muri Brera Strumica yo mu Cyiciro cya Mbere muri Macedonie y’Amajyaruguru.

 

Mu ntangiriro z’uku kwezi, ni bwo uyu myugariro yatandukanye na FC Shkupi nyuma yo kuyisubiramo muri Gashyantare avuye muri Rayon Sports.

 

Ku wa Gatatu, tariki 11 Nzeri 2024 ni bwo, Rwatubyaye yatangajwe mu bakinnyi babiri bashya ba Brera Strumica.

 

Iyi kipe isanzwe ibarizwa mu Cyiciro cya Mbere muri Macedonie y’Amajyaruguru, ubu iri ku mwanya wa 11 mu makipe 12, aho ifite amanota atatu mu mikino ine ya Shampiyona imaze gukina.

 

Rwatubyaye yageze muri Macedonie y’Amajyaruguru mu 2021, ubwo yerekezaga muri FC Shkupi avuye muri Colorado Switchbacks yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

 

Uyu mukinnyi w’imyaka 27, yazamukiye mu Isonga FC yavuyemo yerekeza muri APR FC na Rayon Sports zo mu Rwanda. Yanyuze no muri Kansas City, Swope Park Rangers, Colorado Rapids na Colorado Switchbacks zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.