Nyamasheke: Umusore w’imyaka 19 yafatiwe mu cyuho asambanya inka

Ndikumana Enock w’imyaka 19, wo mu Mudugudu wa Nyagahinga, Akagari ka Gitwa, Umurenge wa Gihombo, Akarere ka Nyamasheke, afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Gihombo, akekwaho gusambanya inka y’umuturanyi wabo imaze umwaka n’igice ivutse.

 

Nk’uko umwe mu baturage bamuguye gitumo akanaba umwe mu bamujyanye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihombo yabibwiye Imvaho Nshya, uyu musore ubana na nyina, utagira akandi kazi kazwi akora, yahengereye mu ma saa tanu z’amanywa ba nyiri iriya nka bayisize mu kiraro kitubatse neza bagiye guhinga, asimbuka urugo ayisanga mu kiraro atangira kuyagaza.

 

Ati: “Nk’uko yabitwemereye ubwo yafatwaga, akanabyemera imbere y’imbaga y’abaturage bahuruye n’ubuyobozi bw’akagari ka Gitwa, yayisanze muri icyo kiraro cyubakishije ibiti gusa kidahomye atangira kuyagaza, iramwemerera iratuza, ahita atangira kuyisambanya nk’uko abagore 2 bamubonye bwa mbere babivuze.”

 

Avuga ko ubwo yari arimo ayisambanya, ituje, nta mahane itera nk’uko uwo musore yabisubiriragamo abamufashe, hatambutse umugore baturanye, abona uwo muhungu ari kuyisambanya.

 

Yabanjr kugira ngo ni umujura ushaka kuyiba kuko yabonaga ari umusore utari uwo muri urwo rugo, ariko yegereue asanga ni uwo musore  wari wakuyemo ipantalo ayirambika mu kiraro ari kuyisambanya.

 

Yabonye amuzi yanga guhita asakuza aromboka ahamagara umuturanyi we ngo aze barebe, bahita bagarukana basanga akiri kuri iyo nka bivugwa ko yayisambanyije iminota itari munsi ya 30.

 

Icyabatangaje ni uko atababonye ngo abikange, yikomereje akazi ke, bakavuza induru akabareka akikomereza.

 

Abahise batabara basanze n’ubundi akiri mu kazi ke nta bwoba nta n’igihunga, bamufatira kuri iyo nka bamujyana ku Biro by’Akagari nyuma yo kumureka akambara.

 

Undi muturage ati: “Aya ni amahano, ni bwo twabibona. Twajyaga tubona n’ubundi ameze nk’utuzuye neza mu mutwe ariko yari atarageza kuri uru rwego. Igituma twongera gukeka ko atari muzima ni uko abyemera nta soni imbere y’abaturage n’ubuyobozi ,akavuga ko akazi ke yagakoze akakarangiza neza.”

 

“[…] Yatubwiye ko yumvise ashatse imibonano mpuzabitsina abona nta mukobwa yahita abona n’uwo yabona yamuca amafaranga kandi ntayo afite, agahitamo iyo nka atari azi ko hari uhanyura muri ayo masaha ngo amubone.”

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gitwa Ntibazirikana Denys, yemereye Imvaho Nshya aya makuru, ko uwo musore yegejejwe  ku Biro by’Akagari akiyemerera icyaha nta gihunga afite.

 

Ati: “Yiyemereye atazuyaje ko yayisambanyije n’abo bagore batamubeshyera, basanze ari kuyisambanya yanga kubireka ngo ni uko bamubonye. Ariko ntiyavuze icyabimuteye, twakimubazaga agaceceka, ni bwo abaturage bahise bamukomezanya kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihombo ari ho afungiye, ibindi bikazagaragazwa n’iperereza.”

 

Yavuze ko ari ubwa mbere aya mahano abaye mu Kagari ayoboye,ko bajyaga babyumva ahandi bakagira ngo ni ukubeshya.

 

Yasabye ko uyu musore yasuzumwa niba nta kibazo cyo mu mutwe cyangwa ikindi cyihariye afite, kuko nubwo abaturage babivuga nta muganga uramusuzuma ngo abyemeze.

 

Yanasabye abaturage kujya bubaka ibiraro bikomeye by’amatungo, bakanabihoma neza, bakabikinga n’inzugi zikomeye, kugira ngo amatungo yabo bayarinde ibyago bo guhohohoterwa cyangwa kwibwa.

Inkuru ya IMVAHO NSHYA