Umunyarwadakazi Gloria Bugie yabaye igitaramo muri Uganda nyuma y’amashusho yasakaye yambaye ubusa buri buri

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gusakazwa amashusho y’urukozasoni ya Gloria Bugie, Umunyarwandakazi uri mu bahanzi bari kuzamuka neza mu Mujyi wa Kampala na Uganda muri rusange.

 

Uyu mukobwa ubusanzwe ukomoka mu Rwanda amaze iminsi ari gukorera umuziki we muri Uganda aho kuri ubu akunzwe bikomeye mu ndirimbo nka Nyash, Tukilimu, Sagala yakoranye na A Pass n’izindi zinyuranye.

 

Kuri ubu uyu mukobwa ni umwe mu bari kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga zo muri Uganda atari ukubera indirimbo nshya yasohoye cyangwa igikorwa icyo ari cyo cyose cya muzika, ahubwo ari ukubera amashusho ye y’urukozasoni ari guca ibintu.

 

Aya mashusho yashyizwe hanze n’umuntu utaramenyekana agaragaza Gloria Bugie yambaye ubusa buri buri ari ahantu mu cyumba ari kubyina anabyinisha amabere ye.

 

Gloria Bugie ni umuhanzikazi ukorera umuziki we muri Uganda, icyakora mu Rwanda uyu mukobwa yavuzwe cyane mu itangazamakuru mu 2019 nyuma yo gusubiramo bitemewe indirimbo ‘Ibirenze ibi’ ya Charly na Nina.

 

Ni indirimbo yavugishije abantu mu myidagaduro y’u Rwanda icyakora Charly na Nina banga kubivugaho bituma inkuru yabyo idatinda mu itangazamakuru.

Source: IGIHE