Oda Paccy akomeje kwikoma Lick Lick wamuteye inda yari yamuhawe ngo amureberere

Oda Paccy wahishuye uko umubyeyi we yamuhaye Lick Lick ngo amureberere, yongeye kumwikoma amushinja kumutererana mu nshingano zo kurera umwana babyaranye nubwo yabanje no kumwihakana.

 

Uyu muhanzikazi yahishuye ko Lick Lick yamuteye inda nyamara yari yarahawe inshingano zo kumurinda. Ati “Nari ndi muto Lick Lick aza mu rugo kwa mama, aramubwira ati noneho wowe ndabona wamuyobora uzamufashe.”

 

Oda Paccy udahakana ko yakundanyeho na Lick Lick yavuze ko byageze igihe bakabyarana nyuma uyu mugabo amusaba ko yakuramo inda ntibabyumvikanaho bituma batongera kuvugana.

 

Uyu muhanzikazi yavuze ko yababajwe bikomeye n’uko Lick Lick wari wamuteye inda yamwihakanye, ati “Njya mbwira abahungu nti umukobwa nakubwira ko atwite aho kwihakana umwanya, byibuza vuga uti ndamwemera ariko sindagira ubushobozi bwo kumwitaho.”

 

Nubwo ariko batari babanye neza, Oda Paccy avuga ko hari igihe byageze akajya avugana na Lick Lick nubwo bitahoragaho, rimwe na rimwe bakavugana nabi. Ati “Byageze igihe ndamubwira nti byibuza mfata nk’umuntu wagiye kugura indangamirwa (abigurisha) utazi yasinze nawe wasinze bikaba, bikarangira biratuma unyibagirwa mu mutwe wawe.”

 

Nubwo ariko umubano wabo utari mubi, Oda Paccy avuga ko ubwo yajyaga kubyara yatunguwe bikomeye no kubona Lick Lick kwa muganga agiye guterura umwana.

 

Oda Paccy avuga ko uretse gutungurwa, yababajwe no kubona Lick Lick kwa muganga nyamara bari babanye nabi. Ati “Abantu twese twari aho twakubiswe n’inkuba, twibaza umuhamagaye, kuba Se w’umwana utarigeze uba hafi ya nyina mu mezi yamaze atwite, wirirwa umwandikira ubutumwa bugufi bwari bugiye gutuma n’inda yanjye ivamo ku mezi umunani warangiza ukaza ngo uri Se w’umwana.”

 

Oda Paccy avuga ko kuva atwite kugeza mu 2022 ubwo Lick Lick yongeraga gutaha mu Rwanda nyuma y’igihe yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari atarahura n’umwana we.

 

Uyu muhanzikazi ahamya ko yatunguwe bikomeye n’uko hari ubwo yashoboraga gusaba Lick Lick amafaranga mu gihe yabaga yagize ibibazo yayamuhaga, ariko bavugana iby’umwana byo ntibikunde.

 

Uyu mugore yemera ko mu myaka umwana wabo amaze yiga, byibuza Lick Lick yamwishyuriye ishuri inshuro ebyiri gusa.

 

Icyakora ubwo Lick Lick yageraga i Kigali Oda Paccy yamuhuje n’umwana we, icyakora ababazwa nuko umubano wabo utakomeje biturutse kuri uyu mugabo.

 

Oda Paccy ahamya ko yahisemo gushyira hanze aya makuru kuko hari hashize igihe ahangayikishijwe n’uko uyu mugabo yamucaga inyuma akagambanira umuziki we akabuza abantu kumucuranga ndetse agasibisha n’inkuru banditsweho mu myaka ishize.

 

Ati “Ni cyo gihe cyari gikwiye, nta mabanga y’umuryango wanjye nshyize hanze. Burya umuntu wakwihakanye ku karubanda ntacyo uba ugihisha.”

 

Oda Paccy ku rundi ruhande ahamya ko yahisemo kuvuga ibyo ari kuvuga kuko izi nkuru yabanje kuziganiriza umwana we ku buryo asanga ntacyo bizamutwara.

Oda Paccy yongeye kwikoma Lick Lick wamuteye inda yari yamuhawe ngo amureberere

Inkuru ya IGIHE