Umunya Côte d’Ivoire Nikolas Pepe wamamaye muri Arsenal ubu akaba ari muri Villarreal, ari kuvugwa mu rukundo na Teanna Trump ukina Filime z’urukozasoni.
Nubwo mu kibuga ibintu itameze neza cyane, yatangiye kurikoroza, ubwo ari kuvugwa mu rukondo na Teanna Trump ukina filime z’urukozasoni, uyu mukobwa akaba akomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Amakuru ava mu binyamakuru nka One football na the Goal.com, avuga ko uyu Teanna Trump ukina Filime z’urukozasoni, yamaze kugera muri Esipanye, aho agiye kujya abana na Pepe nk’abakundana.
Ikinyamakuru Tribunal.com gihamya neza ko Teanna Trump akina filime z’urukozasoni yewe ngo akaba amaze kugaragara muri filime 130 zirebwa n’abakuze nijoro.
Teanna Trump ufite abamukurikira barenga 1.4M kuri Instagram, akunze gusangiza abakunzi be amafoto ateye ipfa kuri Instagram agaragaza imiterere ye yamaze kurarura Nikolas Pepe.
Kuba Teanna Trump afite izina rya Trump, Inyarwanda yagize amatsiko yo kumenya niba afitanye isano na Perezida Donald Trump, gusa ku bw’umwaku dusanga ntaho bahuriye, ahubwo ari ukwitiranwa ku mazina gusa.