Umunyafurika y’Epfo Johanna Rupert yahigitse Aliko Dangote ku mwanya w’uyoboye abaherwe bo muri Afurika

Umuherwe Johanna Rupert wo muri Afurika y’Epfo yongeye kuba umukire wa mbere kurusha abandi muri Afurika, n’umutungo ungana na miliyari 13 z’amadolari y’Amerika, akaba asimbuye Aliko Dangote wo muri Nigeria wari umaze iminsi ari kuri uyu mwanya.

 

Uyu munyemari wo muri Afurika y’Epfo yaherukaga kuri uyu mwanya mu ntangiriro z’uyu mwaka aho yari afite miliyari 10.3$ Dangote akagira miliyari 9.5$.

 

Guhera ku ya 29 Nyakanga kugeza ku ya 2 Kanama, umutungo wa Dangote, nk’uko Bloomberg ibigaragaza, wagabanutseho gato uva kuri miliyari 13.8$ ugera kuri miliyari 13.6$, mu gihe umutungo wa Johanne Rupert wazamutse uva kuri miliyari 13.4$ ugera kuri miliyari 13.6$.

 

Mu mwaka warangiye ku itariki ya 29 Nyakanga, Dangote yari amaze gutakaza arenga miliyari 1$, nyamara uyu mwaka niwo yujurijemo uruganda rucukura rukanatunganya peteroli runini muri Nigeria, uretse ko rukomeje guhura n’ibibazo bitandukanye ku buryo rutaratangira gutanga umusaruro urwitezweho.

 

Nigeria kandi iri mu bihe bikomeye bitewe n’imyigaragambyo y’urubyiruko iri kudindiza ubucuruzi, nayo ikaba ishobora kuba mu mpamvu umutungo wa Dangote ukomeje kugabanuka muri iyi minsi.